U Burusiya bwarahiriye kwihimura bikomeye ku Burayi bukabufatira iki cyemezo gikarishye cyane.

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexander Valentinovich Novak yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufatira ingamba ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe byashyira mu bikorwa icyemezo cyo kubuhagarikira isoko ry’ibikomoka kuri peteroli.

Uyu muyobozi yabivuze nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abahagarariye itsinda ry’ibihugu 6 muri 7 bikize rizwi nka G7, basohoreye itangazo ryemeza umugambi wo guhagarika peteroli ikomoka mu Burusiya, bitewe n’intambara bwashoje kuri Ukraine.

U Budage buri muri iri tsinda bwo bwanze iki cyemezo.

Novak mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 7 Werurwe 2022, yasobanuye ko icyemezo cya G7 cyo guhagarikira u Burusiya isoko ry’ibikomoka kuri peteroli cyazateza ingaruka zikomeye, zirimo izamuka ry’igiciro cyabyo.

Yagize ati: “Guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya byazateza ingaruka zikomeye cyane ku isoko mpuzamahanga”.

Kuri izi ngaruka nk’uko The Guardian yabitangaje, Novak yavuze ko igiciro cy’akagunguru gishobora kuzamuka kikagera ku madolari ya Amerika 300.

Yakomeje asobanura ko byazatwara igihe kinini kugira ngo bubone ahandi ho kuyohereza ku buryo byaziba icyuho.

Ati: “Bizatwara imyaka kandi bizahenda cyane Abanyaburayi. Mu by’ukuri, ni bo bazababazwa cyane n’iyi ngaruka”.

Novak yamenyesheje u Burayi ko mu gihe butakomeza gufungura iri soko ry’ibikomoka kuri peteroli bituruka mu Burusiya binyuze ku muyoboro wa Nord Stream 2 uri mu Budage, n’igihugu cye kizihimura.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo u Burusiya bwiteguye gukora ari ukutongera kohereza gaz bwari busanzwe bugurisha ibihugu byo kuri uyu mugabane, inyura mu muyoboro wa Nord Stream 1.

Ati: “Dufite uburenganzira bwose bwo gufata icyemezo gisa n’icyo, tugafata ingamba kuri gaz twohereza tuyinyujije ku muyoboro wa Nord Sream 1”.

Gaz u Burusiya bwohereza ku mugabane w’u Burayi iri ku kigero cya 40%, ugereranyije n’ituruka mu bindi bihugu.

Guverinoma y’u Budage yitandukanyije n’umugambi wo gukumira gaz na peteroli bituruka mu Burusiya, ivuga ko igihugu kibikeneye cyane ndetse ko mu gihe byagenda gutyo byahungabanya urwego rw’ingufu mu gihugu.

Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage, Robert Habeck, yatangaje mu cyumweru gishize ko atazigera asaba cyangwa ngo ashyigikire ko gaz na peteroli byinjizwa mu gihugu bivuye mu Burusiya bikumirwa.

U Budage bwari buherutse gusoza ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’umuyoboro wa gaz ufite agaciro ka miliyari 11 z’amadolari wiswe ‘gazoduc Nord Stream 2’, wagombaga gutuma ingano ya gaz iva mu Burusiya ijya mu Budage yikuba kabiri.

Robert Habeck yavuze ko peteroli na gaz bituruka mu Burusiya biramutse bikumiriwe, umutekano w’igihugu mu by’ingufu wahungabana nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.

Ati: “Dukeneye kugerwaho n’izi ngufu kugira ngo ibiciro bidahungabana n’umutekano mu by’ingufu mu Budage ubungabungwe”.

Habeck yasobanuye ko u Budage bwatangiye kugerwaho n’ingaruka z’ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byafatiwe u Burusiya kubera intambara iki gihugu cyashoje muri Ukraine ndetse izo ngaruka ziteye ubwoba mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu.

Umwaka ushize, u Budage bwinjije peteroli na gaz bifite agaciro ka miliyari 19,4 z’amadolari bivuye mu Burusiya, ni ukuvuga 59% by’ibyo bwinjije byose bivuye muri icyo gihugu.

Ibiciro byazamutse ku gipimo cyo hejuru kuva mu 2008

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku gipimo cyo hejuru kuva mu 2008 kubera intambara yo muri Ukraine.

Akagunguru ka peteroli y’ifatizo kageze ku madolari 139. BBC yatangaje ko igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyiyongereyeho 20% mu cyumweru gishize ndetse hari ubwoba ko iyi ntambara yatuma peteroli iba nke ku masoko mpuazamahanga.

Ahanini amasoko y’ibikomoka kuri peteroli yarafunzwe mu minsi yashize biturutse ku bwoba bwakongejwe n’intambara muri Ukraine bituma bidakomeza kugemurwa.

Abaguzi kugeza ubu bari guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’iby’ibikoresho bikenerwa mu miryango.

Muri Amerika ibiciro byazamutseho 11%, izamuka ryo ku gipimo cyo hejuru uhereye muri Nyakanga 2008 na ho mu Bwongereza igiciro cyiyongereyeho ipawundi 1,50 kuri litiro ni ukuvuga arenga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *