Ndoli Jean Claude yahishuye byinshi ku marozi yashinjwe ubwo Gorilla FC yakinaga na Police FC. Amafoto + Video

Ubwo igice cya kabiri cy’umukino wahuje Police FC na Gorilla FC ku wa Mbere cyari gitangiye, umunyezamu Ndoli Jean Claude yagaragaye asuka ibintu mu izamu bamwe babifata nk’amarozi.

Police FC yaraye inganyije ubusa ku busa na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Mbere.

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, nta buryo bwinshi bugana mu izamu bwabonetse uretse ubwa Ndayishimiye Antoine Dominique na Rutanga Eric bateye ku ruhande imipira babonye.

Mu minota 45 ya nyuma ni bwo Police FC yabonye uburyo butandukanye, ariko abarimo Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée, Twizeyimana Martin Fabrice na Ndayishimiye Antoine Dominique bagorwa n’umunyezamu Ndoli Jean Claude na ba myugariro be.

Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, Ndoli Jean Claude wari mu izamu rya Gorilla FC, yagaragaye asuka ibintu mu izamu.

Bamwe baketse ko ari amarozi dore ko izamu rye nta mupira winjiyemo nyamara hari n’aho yasohotse nabi, umupira yananiwe kugeraho utewe na Nshuti Dominique Savio n’umutwe ujya hejuru y’izamu.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Ndoli Jean Claude yavuze ko ibyo yakoze atari amarozi, ahubwo byari ugutesha umurongo abo bahanganye.

Ati: “Iriya ni mind game [kubeshya abo muhanganye ugamije kubatesha umurongo], ni ukwica umuntu mu mutwe”.

Abajijwe ibyari mu isashi yanyujije mu izamu, yagize ati: “Ntacyo. Nta cyari kirimo, ni ‘mind game’. Irakora cyane, buriya iyo turi mu kibuga uzarebe, ntimuba mubyumva? Hari n’igihe tuba dutukana ariko nyuma byarangira mukoroherana ubuzima bugakomeza”.

Ndoli Jean Claude wavuze ko ashobora gukinira Ikipe y’Igihugu igihe cyose yakwitabazwa, amaze imyaka 18 ari umunyezamu mu Cyiciro cya Mbere, aho yakiniye Police FC, APR FC, AS Kigali na Musanze FC.

Kunganya umukino wabaye ku wa Mbere, byatumye Police FC igira amanota atanu mu mikino ine mu gihe Gorilla FC yabonaga inota rya kabiri.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *