Ubwoba ni bwose ko COVID-19 ishobora kubura umutwe muri Afurika y’Epfo

Abakora mu nzego z’ubuzima n’abahanga bo muri Afurika y’Epfo batangiye kuburira ubuyobozi bw’iki gihugu n’abaturage bacyo ko hashobora kubaho inkundura ya kane ya COVID-19, aho umubare w’abayandura n’abo ihitana uziyongera cyane.

Uyu muburo utanzwe mu gihe hashize ibyumweru umubare w’abandura COVID-19 utangiye kuzamuka. Ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2021, muri iki gihugu abanduye COVID-19 barengaga 600, bavuye ku bantu 100 banduraga ku munsi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Amakuru yatanzwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara zandura (NICD) agaragaza ko kuzamuka ku bwandu bwa COVID-19 muri iki gihugu kwatangiye kugaragara mu minsi irindwi ishize.

Bwiganje mu ntara zirimo Gauteng, ibarizwamo imijyi ikomeye nka Johannesburg na Pretoria.

NICD yatangaje ko uku kuzamuka k’umubare w’abandura COVID-19 muri Afurika y’Epfo kuri guterwa n’uko hakingiwe umubare muto w’abantu.

Kugeza ubu 41% by’abakuze muri Afurika y’Epfo ni bo bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo rwa COVID-19, mu gihe abamaze guhabwa doze ebyiri ari 35%.

Professor Tulio de Oliveira wigisha muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal yabwiye TimesLIVE dukesha iyi nkuru ko uku kuzamuka kw’abandura COVID-19 bishobora kuganisha ku nkundura ya kane.

Ati: “Kuri ubu hatangiye kuboneka ibimenyetso byo muri laboratwari biburira ko hashobora kubaho inkundura ya kane”.

Akomeza avuga ko “Icyorezo kiri kugaragaza ibimenyetso by’uko cyongeye kuzamuka kuva inkundura ya gatatu yacogora”.

Professor Tulio de Oliveira yakomeje avuga ko mu gihe iki cyorezo cyakongera kubura umutwe ibitaro byo muri iki gihugu bishobora kongera kuzura kubera umubare munini w’abatarakingiwe.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni cyo gihugu kibasiwe cyane na COVID-19 muri Afurika. Ifite abanduye babarirwa muri miliyoni 2,9 n’abishwe na COVID-19 barenga ibihumbi 89.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *