Nta kintu ugomba gukora umuyobozi wawe atakizi – Bamporiki agira inama Abanyamadini bifuza ko urubyiruko ruva mu byaha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard yabwiye abanyamadini bifuza impinduka mu rubyiruko, kubanza kuberera imbuto kugira ngo babarebereho.

Yavuze ko igihe cyose abanyamadini bazigisha urubyiruko ibitandukanye n’ibyo bakora, nta musaruro ufatika bizatanga.

Yabitangaje ku Kabiri, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’urubyiruko ruri mu muryango Youth for Christ International (YFC).

Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ruyoboye urundi muri YFC. Iyi nama y’iminsi itanu iri kwiga ku kuyobora urubyiruko hifashishijwe indangaciro za gikirisitu.

YFC ihuriza hamwe urubyiruko rwa gikirisitu rukorera hirya no hino ku Isi mu gukwirakwiza inkuru nziza y’agakiza mu rubyiruko, kugira ngo rukurane indangagaciro nziza.

Umuyobozi w’Umuryango Youth for Christ International Ishami ry’u Rwanda, Jean Baptiste Mugarura yavuze ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko rutandukanye rwabashije guhurira hamwe nubwo Isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Mugarura yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kuko urubyiruko ruyakeneye cyane by’umwihariko muri ibi bihe bigoye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bigizwe n’urubyiruko ari umukoro ukomeye ku bayobozi mu nzego zose.

Yavuze ko iyo urubyiruko ruyobowe nabi, umusaruro warwo nawo uba mubi nk’uko byagenze mu Rwanda ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Iyo uri umuyobozi mubi uko byagenda kose wica abo uyobora haba mu buryo bugaragara cyangwa mu mutima”.

Yavuze ko ubundi umuyobozi mwiza, ari umenya icyo uwamutumye (boss) ashaka n’intego afitiye abo ayobora, akaba ari zo akurikiza.

Ati: “Nta kintu ugomba gukora umuyobozi wawe atakizi. Niba umuyobozi wawe ari Imana, gerageza ko ibyo ukora byose ibanza kubimenya. Nukora ibintu umuyobozi wawe atabizi, uzahura n’akaga”.

“Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye igihugu cyuzuye abakirisitu, benshi barimo n’abari abayobozi b’amadini ubu bari muri gereza. Icyabiteye ni uko bakoze ibintu batabajije umuyobozi wabo (Imana) ngo abafashe kubona igisubizo muri ibyo bihe byari bigoye”.

Yavuze ko impamvu benshi mu bayobozi barimo n’abanyamadini bigisha urubyiruko ntirwumve, ari uko barubwiriza ibihabanye n’ibyo uwabatumye ashaka cyangwa bidahuye n’uko nabo bitwara muri sosiyete.

Ati: “Ugomba kumubaza, ukabaza Imana yo Muyobozi wawe. Niba uyibajije ntigusubize egura hakiri kare. Nuyobora urubyiruko utabajije Imana, ni hamwe rutazakumvira, urusange mu biyobyabwenge, mu nda zitateguwe n’ibindi. Ibyo rero kubibavanamo birasaba ko tubabera urugero, ntituvuge ibyo tudakora. Ibyo dukora, bo bazabikorana ingufu nyinshi”.

Umuyobozi wa Youth for Christ International mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Luc Dushimerugaba yavuze ko muri iki gihe urubyiruko rukeneye abantu baruba hafi, bakarufasha guhangana n’ibibazo birwugarije.

Ati: “Urubyiruko ruradukeneye cyane ngo turube hafi mu buryo bw’umwuka, nibwo tuzabona impinduka. Kugira ngo bigerweho hakenewe ubuyobozi buhamye”.

Yongeyeho ati: “Uyu munsi urubyiruko rwirukira kuri Google rushakisha ibintu bitatu gusa. Icya mbere ni ukubaza ngo ‘Ese Imana ibaho?’, ‘Twakwiyahura dute?’ ndetse n’Imibonano mpuzabitsina. Ni inshingano zacu rero kubageraho kugira ngo tubavane muri iyo sayo tubazanire Yesu”.

Yavuze ko ibyo bidashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bukomeye bubera urugero urubyiruko.

Iyi nama mpuzamahanga y’urubyiruko rwa gikristo yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Ethiopia, RDC, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *