Musanze: Umuturage yavuze uko yangiwe kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda azira kutagira imyate. >>>Inkuru irambuye + Video

Umusaza utuye mu Mudugudu wa Kinkware, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, Aloys Mbuguje wavutse mu 1941, avuga ko mu mwaka atibuka ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda, ashaka kujya mu gisirikare cy’ u Rwanda, ariko akavutswa amahirwe kuko atari afite imyate.

Muzehe Mbuguje n’imvi z’uruyenzi, agendera ku kabando n’ishapure mu ijosi, ikinyamakuru BWIZA cyamusanze iwe mu rugo hafi y’isoko rya Kinkware, akiganiriza ku ngingo zitandukanye harimo n’imiyoborere muri iki gihe.

Muzehe Mbuguje avuga ko ku bwa Habyarimana ubwo yari minisitiri w’Ingabo, ari na we akeka ko iryo tegeko ryatumye atajya mu gisirikare ryaturutseho.

Iyi ni imwe mu ngingo yagarusteho mu byo yavuze ko atazibagirwa ku butegetsi bwa Kayibanda.

Yagize ati: “Habyarimana ku bwe njye ntacyo yantwaye, ariko yari afite abayobozi bateje ikibazo cyane nko mu gisirikare”.

“Njye nagiye mu gisirikare, nagiye gushaka igisirikare. Tugeze mu Ruhengeri noneho bakatwitegereza mu birenge no mu mvugo”.

“Babona nta myate ufite ku birenge kubera ko abandikaga, abacaguraga ari ab’iyo ruguru [Rambura mu Bushiru kwa ba Habyarimana] bahitaga bakureka Twe nta myate twari dufite. Abantu bose bavuye ino aha [Komini Nyakinama] nta n’umwe banditse, twaragarutse”.

Impamvu yatumaga harebwa imyate, muzehe Mbuguje ati: “Abantu b’iyo ngiyo bose babaga bafite imyate. Babaga bashaka kumenya ko ukomoka mu Bushiru ngo ubone kujya mu gisirikare”.

“Icyo gihe baratwirukanye. Ni bya bibazo by’akarere bya Nduga naza Kiga”.

Uyu musaza ku ngingo y’imiyoborere avuga ko hari impinduka zigaragara nk’aho ubuyobozi bwegereye abaturage, iterambere rikaba rihari.

Avuga ko hari ikinyuranyo kinini mu buryo yagiye abona abandi bategetse u Rwanda babigenzaga gusa akavuga ko mu Murenge wa Nkotsi nta kibazo bafite gihambaye ariko akikoma ubujura buri muri ako gace, ngo buteye inkeke.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *