Rurageretse hagati ya Kayumba Nyamwasa wa RNC irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda na Noble Marara

Hashize igihe hagati ya  Kayumba Nyamwasa na Noble Marara bose bahoze muri RDF  ariko nyuma bakaza guhunga igihugu kubera gutinya gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ku mpamvu zo kutuzuza inshingano zabo mugihe bari bakiri mu ngabo z’u Rwanda, hagaragara amakimbirane, guhangana, gusebanya ari nako baterana amagambo bya   hato na hato.

Mu nyandiko zimaze igihe zandikwa na Noble Marara agaragaza Kayumba Nyamwasa nk’intare yakutse amenyo, umwesikoro muri politike nyarwanda yongeraho ko hejuru yibyo byose uyu mugabo yakunze kurangwa n’ubugambanyi.

Noble Marara akomeza avuga ko uwahoze ari jenerali ubu ari mu bwihisho bugereranwa nk’umwobo w’imbeba ayoboreramo ingirwashyaka RNC yahinduye umushinga ashakiramo amaramuko nkuko amakuru ya Rwandatribune akomeza abivuga.

Benshi mu bantu bazi bano bagabo bombi bavuga ko igikomeje gutuma Noble Marara ashyira hanze Kayumba Nyamwasa, ngo ari uko Kayumba Nyamwasa amaze iminsi ahugiye mu kinyoma cyo kumusebya muri Uganda aho Kayumba Nyamwasa aheruka kumugerekaho urusyo akagenda avuga ko Noble Marara na mwene wabo atavuze amazina ngo bafite aho  bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba bimaze iminsi  byibasiye umujyi wa Kampala.

Ibi ngo akabikora agamije guharabika Noble Marara muri Uganda dore ko abagize umutwe wa RNC hafi yabose bahagize akarima kabo ndetse ubu bakaba bameze nk’abari mu marushanwa kugirango buri wese abe ariwe ugirirwa ikizere no kugaragara neza kwa Museveni.

Ikindi cyatumye benshi bibaza ku mibanire y’aba bagabo bombi bose bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni amagambo Noble Marara yongeyeho avuga ko ubwo Kayumba Nyamwasa yajyaga mu buhungiro yamwegeye akamusaba ko yamusinyira inyandiko bise “Affidavit“.

Iyi nyandiko yari igamije gushinja ibinyoma abari bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda guhera mu 1990-1994  ko aribo bahanuye indege ya Falcon 50 ya Habyarimana.

Ibi ngo yabiukoze kugirango akunde agaragarire neza Abafaransa ashaka kwiyunga nabo byanyirarureshwa maze ngo undi aramuhakanira.

Yagize ati: ”Ubu rero nagirango n’abatari babizi bamenye ko nanze kugusinyira iryo shyano ngo ni Affidavit. Nanze kwirengera ibyaha byawe no kuguhekera ikinyoma”.

Noble Marara arangiza avuga ko Kayumba Nyamwasa amaze igihe amuhigira hasi hejuru ashaka kumwirenza ariko Imana igakinga akaboko ngo kuberako yanze gushyigikira ikinyoma cye.

Twibutse ko n’ubwo bano bagabo bombi ubu barimo barebana ay’ingwe mu mwaka wa 2010 ubwo Kayumba Kyamwasa na bagenzi be barimo nyakwigendera  Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard n’abandi bashingaga umutwe w’iterabwoba wa RNC babanje gukorana, kuko Noble Marara wari warahunze mbere yabo yahise yifatanya nabo nawe aba umunyamuryango wa RNC.

Ariko nyuma y’igihe gito yaje kwitandukanya nabo abashinja igitugu, kwikubira umutungo  bakawukoresha mu nyungu zabo bwite, ubuswa no guhuzagurika muri politiki hakiyongeraho kutagira ikerekezo.

Kuva icyo gihe  Kayumba Nyamwasa nawe  yahise atangira kugenda abwira abayoboke ba RNC avuga ko Noble Marara yiyita umunyarwanda  kandi  ari Umugande.

Ni ibuntu byababaje cyane Noble Marara maze nawe mu kumusubiza avuga ko Kayumba Nyamwasa atariwe utanga ubunyarwanda.

Kugeza ubu aba bagabo bombi babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakaba bakomeje kurebana ayingwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *