Ntabwo tuzigera twemerera na busa umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye bamwe mu bagandisha abaturage bagatuma batikingiza COVID-19, abamenyesha ko amategeko hari ibihano agenera ababuza abandi kwitabira gahunda za Leta.

Ibi yabitangarije mu Murenge wa Nyundo ahari hahurijwe abaturage b’imirenge ya Kanama, Nyundo, Rugerero yasigaye inyuma mu kwitabira kwikingiza COVID-19.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abaturage ko Leta itazemerera umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi, yemeza ko nta wugomba kurenza itariki ya 31 Ukuboza atarikingiza.

Ati: “Ntabwo tuzigera twemerera na busa umuntu wanze kwikingiza kujya mu bandi kugira ngo ajye kuba yabatera ibyago byo kuba bakwandura COVID-19 ariko na none ntabwo tuzatuma umuturage w’Umunyarwanda aguma mu buzima bushobora kuba bwamushyira mu byago kandi dufite inshingano mu buryo bwo kurindira ubuzima bwe”.

“Ubuzima ni ubwawe ariko Leta ifite inshingano yo kugufasha kugira ngo butere imbere”.

“Ni yo ntego dufite, nta muntu ugomba kurenza itariki 31 hano mu Karere ka Rubavu ndetse no mu gihugu hose atarakingirwa kubera ko inkingo zo kubakingira urukingo rwa mbere byibuze zirahari, ntihazagire uwitesha ayo mahirwe”.

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Guverinoma yashyizeho gahunda yo kubuza abatarikingiza kugera kuri serivisi nyinshi zirimo kugenda mu modoka rusange.

Yasoje aburira ababuza abandi gufata urukingo.

Ati: “Ariko hari abantu baba bafite ubuyobe bakomoka muri ayo madini bashobora kuba bayobya abaturage”.

“Icyo ngira ngo tubabwire rero ni kimwe, uzafatwa abuza abaturage kujya kwikingiza, bizafatwa ko ari kugumura abaturage, uzafatwa abuza abaturage kujya muri gahunda zibarindira ubuzima, azabihanirwa n’amategeko”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda 7.611.656 ari bo bamaze gufata doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 5.402.766 bafashe doze zombi, 118.371 bafashe doze ishimangira.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *