Bivuye ku gitekerezo cy’umugabo w’Umunyamerika witwa Marshall Mayer uri mu batangije umushinga wiswe ‘Let’s Buy an Island’ mu 2018, ugamije kugura ikirwa bitarenze Ukuboza 2019, ubu ibyari inzozi byamaze kuba impamo aho we n’abamwiyunzeho bamaze kugura Ikirwa gito giherereye mu Nyanja ya Craïbes.
CNN itangaza ko abashyigikiye Mayer bakusanyije ibihumbi 250 by’amadolari ya Amerika kugira ngo basoze ibijyanye n’igurwa ry’agace kadatuwe kazwi ku izina rya Coffee Caye gafite ubuso bungana na metero kare 4856,2.
Aka gace gaherereye mu nkengero z’Igihugu cya Belize kakanafatwa nk’agace k’iki gihugu kiri mu bigize Ibirwa bya Craïbes.
Abashoye amafaranga yabo muri uyu mushinga ntibabitewe gusa no gushaka kugura ikirwa, ahubwo ahanini babitewe n’igitekerezo cyo guhanga no kubaka igihugu kidasanzwe kuri icyo kirwa cya Coffee Caye, maze bakagiha ibendera ryacyo, indirimbo yubahiriza igihugu ndetse na guverinoma yacyo, mbese kikaba nk’ibindi bihugu bifite ubwigenge.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Mayer yayoboye igikorwa cyo gutangira gukorera ubukerarugendo kuri iki kirwa afatanyije n’itsinda ry’abashoramari ndetse na ba mukerarugendo bashamadukiye iki kirwa cyaguzwe biciye mu gukusanya amafaranga kw’abantu batandukanye.
Kugera kuri iki kirwa bitwara iminota 15 umuntu ari mu bwato buto avuye mu Mujyi wa Belize ndetse ubwo Mayer yamaraga kugera kuri iki kirwa, yateruye amagambo agira ati: “Uku ni ko wiyumva iyo ukandagiye ku kirwa cyawe kandi washoyemo amikoro, ni ibyiyumvo by’agahebuzo”.
Iki kirwa kizwiho kuba gifite imiterere imeze nk’iy’intete y’ikawa ndetse mu nkengero zacyo hagizwe n’umucanga n’ibiti bibereye ijisho, bikanakurura ba mukerarugendo.
Mu myaka 15 nibwo uwitwa Gareth Johnson yatangije ibyo gukusanya amafaranga hakagurwa ikirwa ndetse uyu ari no mu bari muri uyu mushinga mushya.
Icyo gihe nubwo ataguze iki kirwa cya Foffee Caye, yatangije Sosiyete y’Ubukerarugendo ya ‘Young Pioneer’ yafashaga abantu gusura ahantu nyaburanga hadasanzwe ho muri Korea ya Ruguru, Syria, n’ibihugu nka Transnistria, Abkhazia na Nagorno-Karabakh.
Gareth ni na we wagejeje igitekerezo cyo kugura iki kirwa kuri Mayer wabanje kumva ko ibyo bidashoboka ariko bikarangira bibaye mu Ukuboza 2019 ubwo Coffee Caye yagurwaga ibihumbi 180 by’amadolari ya Amerika yagiye yiyongeraho ay’imisoro.
Mu Isi harimo uduce nk’utu dufatwa nk’ibihugu unasanga dufite itegeko nshinga tugenderaho nk’ahitwa ‘Republic of Uzupis’ mu Majyepfo ya Lithuania.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ