Wa mugabo wamamaye mu bushukanyi akorera abakobwa b’ibizungerezi akuye kuri Tinder na we yatekewe umutwe

Umugabo witwa Simon Leviev wamenyekanye kubera filime mbarankuru iheruka gushyirwa hanze na Netflix, igaruka ku bushukanyi yakoreye abakobwa akuye kuri Tinder na we yatekewe umutwe kuri internet.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko uyu mugabo yashutswe n’umugore ufite konti iri ‘verified’ kuri Instagram wamubwiye ko we w’umukunzi we Kate Konlin azabafasha na bo bakagira konti ziri ‘verified’.

Uyu mushukanyi ngo yandikiranaga na Simon kuri Instagram amubwira ko akora mu Kigo cya Meta, akaba ari nacyo Instagram ibarizwamo.

Yamubwiye ko kugira ngo amufashe ari uko yatanga $6.664 [akabakaba miliyoni 6,7 Frw] we n’umukunzi we agahita abafasha ndetse agasiba izindi konti z’abantu babiyitirira.

Uyu mugabo yohereje aya mafaranga yifashishije PayPal ariyishyurira, anishyurira umukunzi we.

Nyuma umujyanama wa Simon Leviev yatangiye kugira amakenga abaza abandi bantu bakora muri Meta bamubwira ko batajya bishyuza umuntu ngo konti ye ihabwe akamenyetso k’ubururu gashyirwa kuri konti zitandukanye kagaragaza ko ziri ‘Verified’.

Simon yarebye wa muntu aramubura ndetse kuri Instagram ahita akuraho konti ye.

Simon Leviev ubusanzwe witwa Shimon Hayut, yamenyekanye kubera filime yitwa ‘Tinder Swindler’.

Iyi ni inkuru nyayo yabayeho, uyu musore ukomoka muri Israel yahinduye amazina ye yiyita Simon Leviev yifashisha urubuga rwa Tinder abeshya abakobwa ko ari umuherwe utunze za miliyari ucuruza zahabu.

Yabeshye aba bakobwa hagati ya 2017 na 2019. Abakobwa yabeshye yabacucuye miliyoni 7,4 z’amapawundi, arenga miliyari 10 Frw.

Yagiye abeshya urukundo abakobwa batandukanye ndetse agatemberana na bo mu bice bitandukanye akabaha impano ariko agamije kubarya utwabo.

Yagiye abasigira imyenda myinshi mu gihe yabaga yatemberanye na bo ahantu yabumvishaga ko ari guhigwa cyane n’abanzi be kubera umutungo we n’umuryango we bafite bityo akabasaba ko bamuha amafaranga kuko we atabona uko ayabikuza kuko bahita babona agace aherereyemo.

Nyuma Shimon Hayut yatangiye guhigwa bukware na Polisi mpuzamahanga ndetse mu Ugushyingo 2019 yafatiwe mu Bugereki asubizwa iwabo muri Israel.

Mu Ukuboza uwo mwaka yakatiwe amezi 15 afungwamo amezi atanu gusa ahita arekurwa.

Urubuga twa Tinder rwakuyeho konti ya Shimon Hayut ubwo iyi filime imuvugaho yamaraga kujya hanze.

Iyi nkuru ya Shimon Hayut, Netflix irateganya kuyikoramo filime isanzwe itari mbarankuru kuko yari yakoze iyagiye hanze ikavugisha benshi. Filime mbarankuru ya ‘Tinder Swindler’ yagiye hanze ku wa 2 Gashyantare 2022.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Simon Leviev yamenyekanye kubera filime y’ubutekamutwe yamukozweho

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *