Amakuru Mashya: Ambasaderi Harebamungu Mathias, Sheikh Habimana Saleh na Sebudandi Venantie basezerewe mu kazi

Ambasaderi Harebamungu Mathias, Sheikh Habimana Saleh na Sebudandi Venantie basezerewe mu kazi nyuma yo kumara amezi atandatu bahamagajwe ariko ntibagire undi mwanya w’umurimo bashyirwamo.

Nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 04/03/2022, aba bambasaderi basezerewe mu kazi hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 112, iya 120 n’iya 176.

Hashingiwe kandi ku Iteka rya Perezida n° 113/01 ryo ku wa 01/11/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi mu by’ububanyi n’amahanga, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 13.

Ingingo ya 13 y’iri teka ivuga ku “Guhamagaza umukozi mu by’ububanyi n’amahanga” yerekana ko Umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guhamagaza umukozi mu by’ububanyi n’amahanga igihe icyo ari cyo cyose, ku mpamvu z’akazi.

Umukozi mu by’ububanyi n’amahanga wahamagajwe ariko ntahite ashyirwa mu mwanya w’umurimo akomeza kugengwa na Minisiteri no guhabwa umushahara n’ibindi agenerwa bingana n’ibihabwa umukozi mu by’ububanyi n’amahanga bahuje intera ukorera ku cyicaro, mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Icyakora, kwishyura umushahara n’ibindi agenerwa bihagarara iyo uwahamagajwe ashyizwe mu mwanya w’umurimo cyangwa abonye undi murimo.

Iyo amezi atandatu arangiye, umukozi mu by’ububanyi n’amahanga wahamagajwe adashyizwe mu mwanya w’umurimo, asezererwa mu kazi n’umuyobozi wamushyize mu mwanya.

Igazeti ya Leta ivuga ko Amb. Sheikh Habimana Saleh wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, asezerewe kuri uwo mwanya guhera ku wa 28/02/2021; bikaba byaratangiye kubahirizwa ubwo iyi gazeti yasohokaga.

Amb. Dr Harebamungu Mathias wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, asezerewe kuri uwo mwanya, guhera ku wa 31/05/2021; naho Amb. Sebudandi Venantie wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, asezerewe kuri uwo mwanya guhera ku wa 30/08/2021.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Gicurasi 2015 ni yo yasabiye Dr Harebamungu Mathias wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, guhagararira u Rwanda muri Sénégal ku rwego rwa Ambasaderi.

Ambasaderi Harebamungu yakoze imirimo myinshi yibanda ku burezi. Yabaye umurezi mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, abamo n’Umunyamabanga wa Leta mu gihe cy’imyaka itanu.

Yakoze kandi indi mirimo inyuranye, ijyanye n’ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Dr Harebamungu Mathias yanditse ibitabo byinshi by’ubuhanga harimo Thèse yise “Gestion des ressources en eau Population rurale Rwanda”, hakaba n’ikindi yise “Le café et les caféiculteurs au Rwanda: Cas du District de Maraba (Butare) dans la province du Sud” yandikanye n’abandi Banyarwanda babiri.

Yahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Sénégal, Liberia, Cabo Verde, Sierra Leone, aho yasimbuwe na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga.

Sheikh Habimana Saleh yasimbuwe na Nyiramatama Zaina nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020.

Sheikh Habimana Saleh, wigeze kuba Mufti w’u Rwanda, yanabaye Ambasaderi warwo mu Misiri kuva mu 2015, umwanya yagiyeho avuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yari Umudepite.

Amb. Sebudandi Venantie yari ahagarariye u Rwanda mu Buyapani kuva muri Werurwe 2015.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *