Ntibisanzwe! Ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatwa acuragura

Umugabo witwa Balthazar Ntahiraja wo k’umusozi wa burazi muri komine ya Muhuta, mu ntara ya Rumonge, kuva mu ijoro ryo kuwa kane ari mu maboko ya Polisi ya Muhuta  aregwa ko yafashwe ari gucuragura mu rugo rw’umuturanyi we.

Uyu Ntahiraja uri mu kigero cy’imyaka 60 ngo  bamusanze yambaye ubusa, arimo kubyinira mu rugo rw’umuturanyi we, ahagana ku isaha yasaa tanu  23h00, niko kuvuza induru baratabaza ndetse  bitabaza umuyobozi wa  agasozi kabo, nawe ahita yitabaza inzego z’umutekano zanahise zimuta muri yombi.

Komiseri wa polisi muntara ya Rumonge yemeje iyi nkuru agira ati: ”Dosiye y’uyu mugabo igiye kugezwa mu butabera akatirwe  bikurikije amategeko abishinzwe”.

Ntihazwi niba mu mategeko ahana y’u Burundi hari irihana umuntu wacuraguye, gusa abaturage batuye mu gace ka Muhuta bamusabira ko yahanwa ashinjwa kubangamira umutekano wa rubanda.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *