Umudepite wafuhiye umugore akamubwira ko azamumenaho aside yahanwe

Umudepite wo mu Bwongereza wahamagaye umugore mugenzi we akamubwira ko azamumenaho aside, yahamwe n’icyaha cyo kumutera ubwoba.

Uwo mudepite witwa Claudia Webbe afite imyaka 56 y’amavuko, abarizwa mu ishyaka ry’abakozi aho ahagarariye agace k’Uburasirazuba ka Leicester.

Yagize ishyari ubwo yari abonye hari umugore usigaye avugana n’umugabo we arangije aramuhamagara amubwira ko azamumenaho aside nakomeza.

Urukiko rwo mu gace ka Westminster rwatangaje ko uwo mudepite yamaze igihe kirenga imyaka ibiri atera ubwoba uwo mugore ko azamusukaho aside.

Nyuma yo guhamywa icyaha, Webbe yavuze ko atunguwe cyane ndetse ko yitegura kujurira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Webbe yahamagaye inshuro 16 umugore w’imyaka 56 y’amavuko witwa Michelle Merritt, ufitanye ubushuti n’umugabo we Lester Thomas. Izo nshuro yamuhamagaye hagati ya Nzeri 2018 na Mata umwaka ushize.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *