Ntibisanzwe! Yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2022 agiye gutanga ikamba yatwaye umwaka ushize yongera kuricyura

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Gaju Evelyne ufite ikamba rya nyampinga wabanye neza n‘abandi mu 2021, yahamije ko iri kamba akiribitse ndetse ni nawe rukumbi wagumanye ikamba yambitswe umwaka ushize.

Uyu mukobwa wari mu Intare Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Werurwe 2022, yari yiteguye gutanga ikamba yambitswe umwaka ushize akariha murumuna we wari kurihabwa.

Kimwe n’abandi bakobwa begukanye amakamba mu 2021, yahagurukijwe ngo ajye kwitegura gutanga ikamba icyakora ategereza uwo ariha aramuheba asubira kwiyicarira.

Nyuma yo gutanga amakamba yose nibwo abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda baje gusobanukirwa ko ikamba rya Miss Congeniality risanzwe rihabwa umukobwa wabanye neza n’abandi ritigeze ritangwa.

Icyakora kudatangwa kwaryo si impanuka kuko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bahisemo kurikuramo ahubwo bagategura umushinga uzahuriza hamwe abakobwa mu rwego rwo kugira ngo barusheho gukomeza kubana neza.

Ibi bisobanuye ko Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba yambitswe umwaka ushize, harakibazwa niba rizongera kubaho mu irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa niba abaye uwa nyuma uryambitswe rigahita ribe irye burundu.

Muri uyu mwaka irushanwa rya Miss Rwanda ryatakaje ikamba rya Miss Congeniality icyakora ryunguka abiri mashya arimo Miss Sports na Miss SRHR uyu akaba umukobwa wagaragaje ubushake mu kwigisha abantu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, mu gihe Igisonga cya Mbere yabaye Keza Maolithia naho icya Kabiri aba Kayumba Darina.

Ibirori byo gutora no gutangaza Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 byabereye muri Intare Conference Arena aho byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Werurwe 2022, bisozwa mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Nshuti Muheto Divine yambitswe ikamba asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Agikandagira mu irushanwa, ubwiza bwe bwaratangariwe kugeza n’aho Miss Mutesi Jolly wari mu bagize Akanama Nkemurampaka yeruye akamubwira ko ari ‘Mwiza’.

Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, yawise ‘Igiceri Youth Program’.

Ateganya kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga azakorera mu bigo by’amashuri, akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993, icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016.

Ikamba rya 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, 2019 amahirwe yasekeye Nimwiza Meghan, akurirwa mu ngata na Nishimwe Naomie mu 2020 mu gihe irya 2021 rifitwe na Ingabire Grace.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Gaju Evelyne yagiye gusubiza ikamba yatwaye umwaka ushize birangira aritahanye

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *