Umuramyi Patient Bizimana yahishuye uburyo hari abamuhatiye kurongora ndetse bakanamuha ‘Passe’

Umuhanzi Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana, kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro Amahumbezi kuri Radiyo Rwanda, yatangaje ko hari abamuhatiye gukora ubukwe ndetse bakanashaka kumuhitiramo ibizwi nka “Passe” mu rubyiruko.

Avuga ko ibi byabaye mbere y’uko ashinga urugo na Karamira Uwera Gentille usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,

Patient Bizimana yavuze ko nubwo hari abantu benshi bamugiye mu matwi kugira ngo ashinge urugo bagira ngo bamuhitiremo umugeni (Passe) gusa mu guhitamo kwe uwo baheruka kurushinga ari we wihitiyemo.

Yagize ati: “We ni indi nzira yihariye, impamvu we ni uko twari tumenyeranye kandi tuziranye. Impamvu yo gushakana ntabwo yari ihari. Ni nk’uko waba uziranye n’umuntu muri inshuti ariko ibyo bintu bidahari”.

“Uko nakomezaga gusenga, igihe cy’Imana kigeze hari ukuntu umutima wanjye ari “AMEN” n’indangagaciro ze, kuko twari tuziranye, n’imiryango iziranye, ni uko Imana iza gukora ibitangaza, urugendo ruratangira kugeza magingo aya”.

Umunyamakuru yamubajije ukuntu byamujemo [avuga Uwera] maze na we asubiza ati: “Nakoze ibyo ngomba gukora”.

Bibiliya iravuga ngo “Mugabo kunda umugore eehh…. Ni ukuvuga nabanje gutera intambwe, narasenze ariko ntera n’intambwe”.

Umuramyi Patient Bizimana yahakanye ibyigeze kuvugwa ko yabanje gukundana n’umukobwa w’Intumwa Joshua Masasu, umushumba w’Itorero Evangelical Restoration Church ndetse ko yaba yarifuje ko yamumushyingira, maze mu kubihakana  aseka ati “Oya, oya, utaragera kure, nta byabaye!”

Patient yavuze ku rugendo rwe mu gutegura igitaramo cya Pasika..

Umuririmbyi Patient Bizimana yavuze ko mbere y’uko yinjira mu buramyi, yakijijwe mu mwaka wa 2002 maze kuva ubwo atangira kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbza Imana.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu mugabo yatangiye gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana ku munsi wa Pasika ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku Bakirisitu kuko ariho hizihizwa izuka rya Yesu.

Yavuze ko ubwo yateguraga iki gitaramo yari afite intego yo guhuriza hamwe Abakirisitu ndetse n’abandi batizera bakunda indirimbo zihimbaza Imana bagafatanya kwizihiza Pasika mu munezero.

Patient Bizimana ubwo yatangiraga gutegura ibitaramo ku munsi wa pasika yavuze ko yabanje guhura n’imbogamizi zitandukanye.

Yagize ati: “Mu Mwaka 2015 nari maze gukora ibitaramo kabiri,icyo gihe hari imbogamizi zitandukanye , imbuga nkoranyambaga zari zitaraza”.

“Ni nkaho byatangiriye mu gihugu cyose kuko twakoze igitaramo imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.Abanyarwanda bose n’abari hanze bakurikiye Pasika tugira igitaramo cyiza”.

Yakomeje ati: “Umwaka wa 2016 nibwo twavuze ngo tugomba guhindura kugira ngo abantu tubagushe neza, uje mu gitaramo atahe yishimye, nibwo twatekereje gutumira umuririmbyi wo muri Afurika y’Epfo, Pastor Solly Mahalangu”.

“Icyo gihe tujya muri PSF “Expo ground” mu 2017 , tujya Convention Center, naho turahahindura tubona ni nto, 2018 tujya muri sitade y’igihugu i Remera ubwo hari Sinach nabwo tugira akabazo gato, imvura iragwa”.

Yavuze ko 2019 yaje kongera gutegura iki gitaramo kuri Expo ground mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu gihugu,  hagafatwa ingamba zikumira ibitaramo.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibitaramo bye  byakorwaga imbonankubone nubwo yaje kubikomereza kuri Televiziyo y’igihugu muri “Iwacu Muzika Festival”.

Patient Bizimana ni umwe mu baririmbyi bahimbaza Imana bakunzwe kandi babimazemo igihe, bigashimangirwa n’igikundiro aba afitiwe ku rubyiniro.

Ni umwanditsi kandi w’umuhanga mu ndirimbo, ibintu bituma yigarurira imitima ya benshi.

Mu kuboza 2021 nibwo yakoze ubukwe na Karamira Uwera Gentille basezeranira imbere y’Imana mu rusengero asanzwe asengero rwa Evangelical Restoration Church, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Biteganyijwe ko aba bombi bazajya gutangira ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore yari asanzwe atuye.

UMUSEKE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *