Igitaramo Jaywillz ukomoka muri Nigeria yagombaga gukorera i Kigali nticyabaye nyuma y’uko ategerejwe amasaha yo gufunga akagera atarajya ku rubyiniro.
Jaywillz ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bakunzwe muri iki gihe.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagombaga gutaramira abafana mu gitaramo cyari kubera muri Gilt Club i Kibagabaga.
Yagombaga kuririmba mu gitaramo kimwe na Confy ariko bose nta n’umwe wageze ku rubyiniro.
Guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa yine imiziki yari myinshi muri aka kabyiniro kari mu tugezweho.
Abantu bakuwe aho bari bagiye bicaye bajyanwa mu kabyiniro ka nyako bategereje ko aba bahanzi bajya ku rubyiniro baraheba.
Byageze saa munani yaba Confy cyangwa Jaywillz bose bari kuririmba nta n’umwe ugiye ku rubyiniro.
Izo saha zigeze abantu batangiye gutaha banabwirwa n’abashinzwe umutekano ko amasaha yo gutaha yageze.
Confy yageze ahari kubera igitaramo kare mu gihe Jaywillz yahageze mu gicuku.
Hari amakuru avuga ko igitaramo Jaywillz yari yatumiwemo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 n’ubundi aho cyagombaga kubera muri Gilt Club.
Jaywillz yari yatumiwe na Drip City Entertainment mu gitaramo cyiswe ‘March Madness’.
Mudenge Yvan uri mu bateguye iki gitaramo, aheruka kubwira IGIHE ducyesha aya makuru ko impamvu y’igitaramo ari uko bashaka ko abantu bongera kwizihirwa bari mu kabyiniro.
Kwinjira muri iki gitaramo byari 15.000 Frw mu myanya isanzwe ku waguze itike mbere naho ku munsi w’igitaramo byari 20.000 Frw, hari n’ameza y’abantu umunani ya 250.000 Frw.
Jaywillz wari watumiwe azwi mu bihangano byakunzwe birimo indirimbo ye ikunzwe cyane yitwa “Medicine” iri kuri EP yise “Love or the Word”.
Kuri iyi EP yakoranye n’abahanzi barimo Zlatan, Papisnoop, Bella Shmurda na Rogerlino.
Munyaneza Confiance umaze kumenyakana nka Confy wagombaga kuririmba nawe muri iki gitaramo, ni umusore w’imyaka 22 umaze gukora indirimbo zamenyekanye kandi zikundwa cyane n’abiganjemo urubyiruko.
Confy yavukiye muri Kigali i Gikondo ndetse ni naho yakuriye. Amashuri yisumbuye yayize muri Ecole Sainte Bernadette mu gihe ubu yiga muri University of Kigali. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Panga’, ‘Igikwe’, ‘Jowana’ n’izindi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ