Perezida Zelensky yingingiye Putin ko bagirana ibiganiro bigamije gushakira umuti urambye intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.
Mu mashusho Zelensky yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yabwiye Putin ko “igihe cyo guhura kigeze, cyo kimwe n’igihe cyo kuvugana”.
Ati: “Ndashaka kumvwa n’abantu bose by’umwihariko Moscow”.
Yabwiye Putin ko igihe cyo gusubiza ubusugire Ukraine kigeze.
Zelensky yashinje Ingabo z’u Burusiya gukora ibikorwa bibangamiye ikiremwamuntu mu Mijyi irimo Mariupol aho abaturage bakumiriwe kugerwaho n’ibikenerwa by’ibanze.
Yasabye Ingabo z’u Burusiya gukora ibishoboka byose ku buryo abaturage batakomeza guhura n’ibibazo by’ubuzima mu Mijyi ya Ukraine yibasiwe n’intambara.
Mu yandi makuru, Indege zigera hafi ku 100 zifite aho zihuriye n’u Burusiya zahagaritswe na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Muri zo harimo n’indege imwe y’umuherwe Roman Abramovich uzwi cyane mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.
Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko izo ndege zarenze ku bihano Amerika yafatiye U Burusiya.
Iyi minisiteri ivuga ko kugira serivisi n’imwe ihabwa izi ndege aho ari ho hose ku isi harimo no mu Burusiya bishobora gutuma ubikoze acibwa amande menshi ndetse akaba yafungwa.
Urwo rutonde ruriho n’indege za kompanyi zo mu Burusiya, zirimo na kompanyi Aeroflot. Inyinshi muri izo ndege ari izo mu bwoko bwa Boeing.
Mu itangazo, Minisiteri y’ubucuruzi ya Amerika yavuze ko kongerera amavuta, gukanika cyangwa gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gusana izo ndege ziri ku rutonde ndetse no kuziha ibindi bikoresho byo gusimbura ibishaje ari ukurenga ku bihano bya Amerika byo kutohereza ibicuruzwa mu Burusiya.
Minisitiri w’ubucuruzi wa Amerika Gina Raimondo yavuze ko icyo cyemezo kijyanye n’intambara mbi cyane u Burusiya bwahisemo kuri Ukraine.
Ati: “Turimo gutangaza uru rutonde mu rwego rwo kuburira isi, ntituzemera ko kompanyi z’u Burusiya n’iza Belarus n’abaherwe baho bakora ingendo barenga ku mategeko yacu”.
Minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yavuze ko abazabirengaho bashobora gufungwa igihe kinini, gucibwa amande, gutakaza ubushobozi bwihariye bwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, cyangwa ibindi bihano.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ