Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo gutera ubwoba ibihugu ngo byitandukanye n’igihugu cye, bikabikora ku gitutu aho kuba ku bushake.
Minisitiri Lavrov kuri uyu wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko ubwo Umuryango w’Abibumbye watoraga wamagana intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu minsi ishize, benshi mu bayobozi batewe ubwoba.
Bityo ngo kuvuga ko u Burusiya bwatsinzwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye bigamije kuyobya abantu.
Ati: “Umubare munini w’abatoye bitandukanya natwe babikoze ku gitutu gikomeye n’inkeke, harimo iterabwoba ku ntumwa z’ibihugu ku mitungo iri muri Amerika, konti zo muri banki, abana biga muri kaminuza n’ibindi. Ni ibintu bitigeze bibaho”.
Yavuze ko bisa n’aho Amerika ishaka ko Isi ijya hamwe, nk’umudugudu uyoborwa na Amerika cyangwa hakaba nko mu ruganiriro rwayo.
Nyamara ngo hari ibihugu byinshi bidashobora kwemera umudugudu uyoborwa n’Abanyamerika nk’u Bushinwa, u Buhinde, Brazil, Argentina, Mexico.
Yakomeje ati: “Ndahamya ko ibyo bihugu bidashaka kuba mu mwanya umuntu avuga ikintu cyose ngo bikirize gusa ngo ’Yego Nyakubahwa’ (Yes Sir!)”.
“Birumvikana u Burusiya ntabwo buri mu cyiciro cy’ibihugu byiteguye kubikora”.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka gusaba u Bushinwa kugaragaza neza aho buhagaze mu ntambara y’u Burusiya, nyuma y’igihe bukomeje kwicecekera.
Yavuze ko u Bushinwa nibuha u Burusiya inkunga y’intwaro buzafatirwa ibihano bikomeye cyane.
Ni kimwe n’u Buhinde. Hari amakuru ko buheruka gusinyana amasezerano n’u Buhinde yo kugura pereroli icukurwayo, ku giciro gito.
Mu gihe Amerika ikomeza kuvuga ko nta wemerewe gufasha u Burusiya mu ntambara muri Ukraine, yo ikomeje kohereza intwaro nyinshi muri icyo gihugu.
Lavrov yavuze ko aho ibintu bigeze, imizigo yose ipakiye intwaro zinjira muri Ukraine igiye kujya iraswa n’ingabo z’u Burusiya.
Mu yandi makuru, Ibisasu bya missile by’u Burusiya byasenye uruganda rusanirwamo indege za Ukraine, ruherereye mu Mujyi wa Lviv mu Burengerazuba bw’igihugu.
Ni uruganda ruherereye muri bilometero bitandatu uvuye mu mujyi rwagati. Nta muntu wahakomerekeye nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.
Umuyobozi w’uwo mujyi, Andriy Sadovy, yemeje ko uru ruganda rwasenywe n’ibisasu rwarashweho nubwo muri icyo gihe rutakoraga. Ruherereye hafi ya Danylo Halytskyi International Airport.
Meya Sadovy ariko yavuze ko ikibuga cy’indege cyo kitarashweho.
Ukraine yatangaje ko ibisasu bitandatu bya missile bigenda intera ndende cyane byarasiwe mu nyanja y’umukara. Bibiri byasenyewe mu kirere n’ibindi bisasu byabigenewe.
U Burusiya buri mu ntambara na Ukraine guhera mu byumweru bitatu bishize.
Kugeza ubu abantu barenga miliyoni eshatu bamaze guhunga Ukraine nk’uko bigaragazwa n’Ishami y’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ