Ntuzaryamane na Boss wawe n’umuturanyi! Dore abantu barenga 12 utagomba kuryamana nabo ndetse n’ingaruka zo kuryamana nabo.

Igikorwa cyo gutera akabariro hari abakigize imikino, babona uwo ari we wese bagasara nta no kubanza kugenzura; nyamara si byiza gupfa kuryamana n’uwo ubonye wese, kuko hari ushobora gutuma wicuza ubuzima bwawe bwose. 

Urubuga Metro ducyesha iyi nkuru rwatangaje bamwe mu bantu ukwiye kwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina. 

Umuntu muturanye: Si byiza kuryamana n’umuntu mubana mu gipangu kimwe. Iyi ni ya nshuti isanzwe muturanye cyane ku buryo isaha n’isaha muba mushobora guhura. 

Ikibi cyo kuryamana n’uyu muntu, ni uko muhita mutangira kubaho nk’abakundana, nyamara nta rukundo rudasanzwe muba mukundana.  

Iyo habayeho igituma mushwana, biba bibi kuko umwe atangira kumva yava aho cyangwa bikarushaho kuba bibi kuko muhura cyane. 

 

Umukoresha wawe: Kuryamana n’umukoresha wawe mbere yo gutangira akazi ni bibi, kuryamana na we nyuma yo kubona akazi byo bikaba agahomamunwa. 

Ntuzigere wemera kuryamana na boss wawe. Niba  akubuza amahwemo bikabije, jya ureka akazi kandi wiringire ko Imana izaguha akandi kazi keza kurushaho. 

Nuramuka uryamanye n’umukoresha wawe, bizatuma abakozi bagenzi bawe bakwibazaho cyane binagutere ipfunwe igihe uri mu bandi. Ikindi kibi ni uko bizakubangamira kuko igihe cyose azajya aba akwifuza si ko wowe uzaba umwifuza. 

Ikindi kibi cy’abakoresha muba muhujwe n’akazi. Nta zindi gahunda aba agufitiye, naramuka aguhararutswe mu buriri n’akazi yaguhaye uzakabura. 

Umuhungu ukunda kwifotoza aho ari hose: Ushobora kuba wumva ko abahungu bose bakunda kwifotoza nta kibazo cyabo, ariko burya uzitondere gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kuko umuntu udatinya kwifotora ari kurya, mu kabari, mu musarani n’ahandi agatinyuka gushyira ayo mafoto ku karubanda, nimuryamana ntazabura gufotora ibyo bihe byiza kandi uko azakoresha ayo mafoto biri mu biganza bye. 

Umunsi umwe ashobora kuzayashyira ku mbuga nkoranyambaga utanabikekaga, abana bawe rimwe bakajya bakubaza icyo wabikoreye dore ko amafoto yo kuri internet bitoroshye kuyasiba. 

Uwo mwahoze mukundana: Si byiza na gato kongera kuryamana n’umuntu mwahoze mukundana. 

Wenda bishobora kubaho ko mwakongera kuryamana inshuro imwe wacitswe, ariko iyo bibaye ubwa kabiri, gatatu, kane biba byatangiye kuzamba. 

Umwarimu wawe: Bibaho ko wabona umwarimu wawe ukiri muto, usa neza, uteye neza, ukumva uramukunze. 

Hari n’ubwo umwarimu ari we ugukunda, akakubeshyeshya ko azajya aguha amanota menshi ariko agamije ko muryamana. 

Umwarimu wawe rero, yaba ari wowe wamukunze cyangwa ari we wagukunze, ntuzigere uryamana na we. 

Ntukajye wemera kuryamana n’umugabo washatse utitaye ku byo agusezeranya cyangwa ibyo avuga. Ntibikabeho! 

Ntuzaryamane n’abantu uyoboye cyangwa ubereye pasiteri,  niba uri pasiteri ukaryamana n’abakiristu bawe, uwo niwo muvumo wambere uzaba ugize. 

Ntukaryamane n’umugore wubatse: Niba mutangiye gukundana  binyuze mu biganiro, mu mishyikirano y’akazi cyangwa mu mashuri, mujye muhagarika ubwo bucuti. Kuko kuryamana n’umugore w’ubatse uba uri gusenyera undi mugabo. 

Ntuzigere uryamana n’abarimu bawe: ibi benshi babikora bashaka amanota cyangwa bashaka ubundi bufasha ku barimu, ariko ndakubwiza ukuri ko nicyo kintu cyambere wazicuza mu buzima bwawe. 

Niba uri umucuruzi, ntuzigere wemera kuryamana n’umuntu ushobora kuba umukiriya wawe kugira ngo gusa ugere ku ntego yawe. Ntibikabeho! 

Ntugasambane n’ababyeyi b’uwo mwashakanye. Icyaha cyambere kizagukurikirana n’umuryango wawe ni ugusambana na Nyokobukwe cyangwa Sobukwe. Byakwanga byakunda nubikora, mu rugo rwawe nta mahoro uzigira ugira. 

Ntukaryamane n’umukozi wawe:  niramuka uryamanye n’umukozi wawe wo mu rugo uzamenye ko ariryo shyano ryambere uzaba wikururiye! Hari ubwo ushobora kumutera inda cyangwa akayigutera, ngaho ibaze uwo mwashakanye n’abana bawe uko bazabifata. 

Ntugasambane n’inshuti z’abana bawe: ibaze uri umubyeyi, Umwana wawe akumva ngo uryamana n’inshuti ze! Nicyo cyasha cyambere uzaba usize umwana wawe. 

Nemera ko Imana yaremye igikorwa cyo gutera akabariro kugira ngo kibe hagati y’umugabo n’umugore. Irinde kukigirana n’abo muhuje ibits1na. Imana yanga abaryamana n’abo bahuje igits1na, kandi nawe wakagombye kubarwanya. 

Ntugasambane n’abavandimwe bawe cyangwa bene wanyu : niwibeshya ukabikora ntuzatinda kubona ingaruka z’amaraso! Amaraso si amazi. 

Ntugasambane n’umukunzi w’inshuti yawe cyangwa w’umuvandimwe wawe: ibaze ukuntu ibintu ukora amasaha 2 gusa biba bigiye gusenya umubano w’ubatse mu myaka 20. 

 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *