Uko umunyamabanga Mukuru wa FPR Wellars Gasamagera yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw

Wellars Gasamagera usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi,  yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ uri kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ko mu gihe Jenoside yabaga, yamuhaye ibihumbi 800 Frw kugira ngo ahungishe abana be uko ari umunani. 

Ku wa 13 Gicurasi 2024 ubwo yari ari i Kigali, nibwo Gasamagera w’imyaka 69 y’amavuko yatanze ubu buhamya muri uru rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi. 

Muri uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference) Gasamagera, yavuze ko ubwo indege yari itwaye Habyarimana yaraswaga, Umudipolomate bakoranaga muri Ambasade ya Libya mu Rwanda yamusabye niba yakwemera bakajyana i Bujumbura mu Burundi kuko ari ho barimo bahungishiriza abandi, ariko Gasamagera arabyanga, ahitamo guhungira muri Hôtel des Mille Collines. 

Kubera ko mu nzira hari bariyeri nyinshi, uwo mudipolomate yamufashije gusubira ku biro, abasha gufatayo amafaranga, atangira kuganira na Nkunduwimye Emmanuel uko yamufasha guhungishiriza abana be muri Hôtel des Mille Collines. 

Mu buhamya bwe, Gasamagera yagize ati “Nari nzi Bomboko, njya mu biganiro na we, nari nsanzwe muzi kuko twahuriraga mu bintu bya douanes, ambwira ko mwishyura ibihumbi 200 Frw kuri buri mwana, ariko twumvikana ko muha ibihumbi 100 Frw kuri buri mwana, twabyumvikanye gutyo, ubwo twumvikanye ibihumbi 800 Frw kuko nari mfite abana umunani, njye nari narageze muri Hôtel des Mille Collines.” 

Muri ubwo buhamya, Wellars Gasamagera yakomeje asobanura ko avugana na Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’ yari wenyine, kandi ko yari yambaye gisirikare, arayamwishyura abana arabamuzanira. Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda. 

Perezida w’Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo. 

Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n’ibikorwa bye nk’Interahamwe byari bizwi. Yanavuze ko kandi ubusanzwe Bomboko yari umuntu wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by’Interahamwe. 

Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n’uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines. 

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi. Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR. 

Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora. 

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi (aho Nkunduwimye yabaga) yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *