Mana kuki wangize umukobwa? Uko ibishuko bigira ingaruka ku hazaza ha bamwe mu bakobwa.

Mana kuki wangize umukobwa? Aya ni amagambo avugwa na bamwe mu bakobwa n’abubatse ingo b’abagore bemeye gutanga ubuhamya bavuga ko bahuye n’ibishuko biganisha ku gusabwa gukora igikorwa cyo gutera akabariro. 

Bavuga ko kuva barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, ibi byabagizeho ingaruka mbi mu buzima bwabo. 

Abagore n’abakobwa bagera kuri makumyabiri na batanu bemeye gutanga ubuhamya bwabo ariko bakifuza ko amazina yabo atajya ahagaragara. 

Aba bose bahurije ku ngingo ivuga ko kuba barasabwe n’abantu batandukanye gukora kiriya gikorwa bakiri bato [ku babyemeye kubikora] byabagizeho ingaruka. 

Izo ngaruka bavuga ko bahuye na zo zirimo guhorana ipfunwe ku gutakaza ubusugi bakiri bato, kubyara batarashaka, gutsindwa mu ishuri kubera uburangare. 

Muri izo ngaruka kandi harimo amakimbirane ya hato na hato bagiranye n’abo bashakanye ndetse no kutigirira icyizere kirambye cy’ejo hazaza. 

Mu baganiriye n’ikinyamakuru IGIHE utarifuje ko izina rye rijya hanze, avuga ko kuva arangije amashuri abanza n’ayisumbuye yagiye ahura n’ibishuko by’abasore bose bamusaba kuryamana na we. 

Gusa ngo yabashije kubyitwaramo neza kurinda arangije kwiga kaminuza nta musore cyangwa umugabo araryamana na we. 

Kubera guteshwa umutwe n’abamutereta kuva akiri muto, avuga ko yageze ubwo yitotombera kuba yaravutse ari umukobwa agira ati “Nageze ubwo nibaza nti ni iki gituma buri wese yifuza ko turyamana? Kuki mpura n’ibishuko umunsi ku wundi; Mana kuki wangize umukobwa?” 

Ni mu gihe mugenzi we na we warangije amasomo ku rwego rwa kaminuza akabona akazi keza, yavuze ko kuva yaterwa inda ku myaka 18, uwayimuteye akanga kumutwara ngo babane nk’umugabo n’umugore, byamugizeho ingaruka zo kuzinukwa abagabo n’abasore. 

Akomeza avuga ko yanagizweho ingaruka zo guhorana ipfunwe ryo kuba ari umukobwa wabyariye iwabo utagira urugo ndetse no kugira isoni z’uko yisobanura mu ruhame iyo yagiye mu birori bisaba kwivuga umwirondoro we ku batamuzi; ngo bimugora kuvuga niba ari umugore cyangwa umukobwa. 

Yavuze ko hari igihe abakobwa bitwa abaswa mu ishuri kandi atari byo mu by’ukuri.  

Kuri we abenshi babiterwa no kunanirwa gucunga uburanga bwiza bwabo bukurura abasore n’ibishuko bya ba Sugar-Daddy babizeza kubona amafaranga n’ibindi byinshi batavunikiye ndetse n’uburangare bw’ababyeyi badakurikirana abana babo ngo bamenye aho bafite intege nke mu masomo no kutabaganiriza ibijyanye n’imyororokere yabo hakiri kare. 

Umugore ufite urugo n’abana babiri, avuga ko abagore n’abakobwa bahura n’ibishuko byinshi kugera bakecuye.  

Agira ati “Uku umbona nanjye barantereta kandi bazi ko mfite umugabo n’abana, muri make twaragowe”. 

Hari abavuga ko umukobwa ashoboye kandi ari umunyembaraga iyo atagize ibimurangaza; yatsinda neza mu ishuri yakwiga siyansi nka basaza be, yakora neza n’ibindi byinshi…  

Ibyo ariko yabigeraho ugendeye ku kuba abasha gushyira ku murongo ibyo bishuko byose ahura na byo, ukongeraho n’ibibazo by’imibereho ye itegura iterambere n’ejo heza he. 

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ku ya 2 Gashyantare 2023, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda mu gihe kingana n’amezi atandatu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *