Kigali: Umuhanuzi aremeza ko nyakwigendera pasiteri Theogene Inzahuke yamujyanye i kuzimu

Umugabo witwa Emmanuel Hategekimana aka Haburagato Yesu arakora aravuga ko nubwo kuri ubu ari Umuhanuzi ukorera Imana atariko byari bimeze mu minsi yashize, ahubwo ngo we n’abapasiteri benshi bo mu Rwanda barimo na nyakwigengera Pasiteri Nibishaka Theogene babanje gukorera umwuka mubi, aho byasabaga gutanga ibitambo kugira ngo bagire izina rikomeye ndetse n’amafaranga menshi. 

Uyu mugabo yavuze ko ajya kwinjira muri aba bantu (bakorana n’umwuka mubi), yabijyanywemo na Pasiteri Theogene, ubwo yari yatumiwe kubwiriza i Butare, bakahahurira undi yamubaza uko akora umurimo we w’ubuhanuzi, akamubwira ko atabishobora mu gihe atari umwe muribo. Kuva ubwo yahise atangira kumubaza ibisabwa, undi amubwira ko bisaba kurahira ubundi ukajya ukora ibyo bagusabye. 

Hategekimana yakomeje avuga ko akimara kujya muri aba bantu, yatunguwe no gusanga abapasiteri benshi bakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda, baba muri uyu muryango ariko ngo gukomeza kwamamara no kwizerwa n’abantu byasabaga ko batanga ibitambo mu bantu bo mu muryango wabo cyangwa se hanze yawo.  

Avuga ko akijyamo bamubwiraga ko ari iby’agahe gato, ahubwo agiye kwikuriramo amafaranga gusa. 

Akomeza avuga ko iyo babaga bamaze guhabwa ubutumwa butandukanye ku Isi bajyaga guhurira i Bukavu muri Hoteli, kugira ngo bafatanye gukora uwo murimo ntawe ubakeka.  

Yavuze ko abantu bakwiye kugira amakenga kuko abapasiteri benshi bari muri iki gihugu babarizwa muri uyu muryango, akaba yatangaje ko yanze gutangaza amazina yabo kubera umutekano we. 

Yasobanuye uko byagenze ubwo batumaga Pasiteri Nibishaka Theogene yitaba Imana 

Ubwo yajyaga kwitaba Imana, aba bantu ( bakorana n’umwuka mubi) bari bamaze kumuha amafaranga angana na miliyoni 100 Frw, ariko ngo buhoro buhoro atangira kujya yizera Imana akajya yitandukanya nabo.  

Aba bantu ngo barakajwe n’uko Pasiteri Theogene yakomezaga kujya yizera Imana ndetse mu nyigisho ze bakumva ari kwitandukanye nabo, kuva ubwo bakoze inama bahita bamutwarana n’abandi bantu batatu, kandi ngo uwamugabyeho icyo gitero ni umupasiteri mugenzi we ukorana nabo. 

Uyu mugabo nubwo avuga ko kuri ubu yakijijwe ariko ngo ubwo Pasiteri Nibishaka Theogene yitabaga Imana, yari akiba muri uyu muryango ndetse ngo impanuka yamubayeho igatuma ahaburira ubuzima nibo bayipanze kuko bari baramusabye umugore we, kuko yari atangiye kujya amujyana mu zindi nzira bagakeka ko azatuma abavamo, ariko aramubima. 

Icyakora ngo nubwo Pasiteri Theogene yabaga muri aba bantu bakoranaga n’umwuka mubi ndetse ngo akanaba ari umwe mu bamujyanyemo, yabaga anifitemo imbaraga zikomeye z’Imana. Ubwo bamusabaga gutanga igitambo cy’umugore we yarabyanze birangira bamutwaye (yitaba Imana akoze impanuka), kuko yarenze kubyo bamusabye. 

Yavuze ko ajya kuva mu bikorwa byo gukorana n’uyu mwuka mubi, yari yatumwe kuri Pasiteri Antoine Rutayisire, ajya kumureba mu rusengero aho yari ari kubwiriza, ariko ngo uwo munsi yahuye n’uruva gusenya kuko Pasiteri Rutayisire yarabwirije cyane, birangira amadayimoni amuvuyemo, aba avuye mu gukorana n’uwo mwuka mubi. 

Ibi ngo ntabwo byarangiriye aho ahubwo akimara kuva muri aba bantu, byarabarakaje cyane bituma umubyeyi we bamutwara (yahise yitaba Imana) nk’igitambo cyo kuba ananiwe inshingano yahawe, ahita ahera ubwo agarukira Imana yongera kuba Umuhanuzi w’Imana. 

Uyu mugabo yavuze ko ubwo yari akiba muri uyu muryango, hari abakozi b’Imana barimo Pasiteri Antoine Rutayisire na Pasiteri Claude, batinyaga cyane kurusha abandi ngo bitewe n’uko bagaragazaga imbaraga zihambaye ndetse ngo iyo babegeraga bisangaga nta mbaraga bagifite, bityo ngo ni bamwe mu bahanuzi b’ukuri kuko bakunze kugaragaza ukuri kose kandi bagatsinda ikibi. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano  ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *