Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we ahita ahungira muri Uganda

Umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare, yateye ikirahure mu mutima wa mugenzi we wigaga mu mashuri abanza ahita yitaba Imana, undi ahungira muri Uganda.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022 ku Rwunge rw’amashuri rwa Kijojo ruherereye mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo umwana wishwe atewe ikirahure mu mutima yashyinguwe.

Amakuru avuga ko aba banyeshuri bapfuye inkweto zo gukinana birangira barwanye umwe akubita ikirahure mugenzi we mu mutima, ahita amwica.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Kamu Frank, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko uwo munyeshuri yateye mugenzi we ikirahure nyuma y’ubushyamirane bagiranye bapfa inkweto zo gukinana birangira barwanye.

Yagize ati: “Abana bendaga gukina, kwa kundi rero baba bangana bakagira ibyo batumvikanaho neza bagiranye ubushyamirane”.

“Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa”.

Yavuze ko uwapfuye yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza akaba yari afite imyaka 16 ngo yari ari mu bana bigaga bakuze.

Kamu Frank yavuze ko uwo musore we yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bose bakaba bigaga ku kigo kimwe.

Nyuma y’aho uyu mwana ateye mugenzi we icyuma, akabona ko ibyo yakoze bishobora kuvamo urupfu ngo yahise yiruka bikavugwa ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda.

Kamu yakomeje ati: “Akimara kubona ibyo akoze yahise yiruka abana bahamagara abarezi baraza bamwirukaho ariko babura aho arengeye, abana babirebaga bavuga ko yirutse agana ku cyambu cyambuka Uganda kuri ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z’umutekano n’ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha”.

Yasabye abaturage gukomeza guhanahana amakuru n’ubuyobozi ndetse uwabona uwo ukekwaho kwica mugenzi we, akayatanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera ahanirwe amahano yakoze.

Abaturage bashishikarijwe kwirinda kwihanira no kwihorera ngo kuko byakurura andi makimbirane atazashira.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo umwana wishwe atewe ikirahure mu mutima yashyinguwe mu Irimbi rya Nyagatare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwavuze ko bukomeje gushakisha uwo musore wamwishe kugira ngo abihanirwe.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *