Nyirantezimana yahondaguwe cyane agirwa intere azira kwanduza abana 30 SIDA

Uwitwa Nyirantezimana Dinah w’imyaka 25 y’amavuko yahondaguwe n’abaturage bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, bamuziza gusambana n’abana bagera kuri 30, akabanduza SIDA.

Uyu mukobwa bivugwa ko akomoka mu Murenge wa Nyange w’Akarere ka Musanze mu Rwanda asanzwe akorera uburaya mu gace kitwa Russia muri Kisoro.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yatabawe n’abapolisi nyuma yuko abaturage bari bakomeje kumuhondagura bamuziza kwanduza abana SIDA.

Umubyeyi umwe utuye muri aka karere ngo yamenye ko Nyirantezimana yaryamanye n’umwana we w’imyaka 15 y’amavuko, maze ajya kumusuzumisha kwa muganga, asanga yaranduye SIDA.

Nk’uko Chimpreports yabitangaje, uyu mubyeyi yahise abimenyesha abaturage, bafata amabuye n’inkoni badukira Nyirantezimana, baramukubita bamugira intere, ariko aza gutabarwa n’abapolisi.

Ubwo yakubitwaga, Nyirantezimana yemeye icyaha, avuga ko yasambanye n’abana benshi, abajijwe umubare, asubiza 30.

Nyirubwite yemera ko yananduye SIDA.

Nyuma yo gutabarwa, uyu mukobwa acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi muri Kisoro.

Kugeza magingo aya, ntibizwi niba azagezwa imbere y’ubutabera.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *