Abagabye igitero simusiga i Rutshuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo baba baturutse mu Rwanda?

Inzego z’ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko abarwanyi bataramenyekana baraye bagabye igitero muri Groupement ya Jomba ho muri Teritwari ya Rutshuru baturutse mu gice cy’u Rwanda.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere ni bwo muri kariya gace humvikanye imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC n’abo barwanyi.

Umuyobozi wa Groupement ya Jomba, Jackson Achuki, yemeje ko uduce twa Chanzu na Mbiza turi mu maboko y’abo barwanyi avuga ko baturutse mu Rwanda.

Ati: “Habayeho igitero cy’abanzi baturutse mu Rwanda, bambukira muri parike ya Virunga. Bafashe imisozi ya Chanzu na Mbiza, FARDC irabakurikirana”.

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu ibintu bimeze nabi, ku buryo abantu bari guhungira muri Uganda, abandi bakereza mu Rutshuru.

Ariko kandi nubwo ibi bivugwa , kugeza ubu uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kubiri kuvugwa ko aba barwanyi baturutse mu gice cyarwo.

Bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma, iyi nkuru tukazakomeza kuyikurikirana.

Hari andi makuru yavuzwe ko wa Mouvement du 23 Mars uzwi nk’umutwe wa M23 ariwo wagabye iki gitero ku butaka bwa Congo.

Gusa, mu itangazo ryasinywe na Perezida M23, rivuga ko atari bo bagabye igitero muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bagafata ibirindiro bya FARDC biri ku musozi wa Chanzu.

Umnuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, wasinye iri tangazo avuga ko nta ruhare na ruto abarwanyi ba M23 bagize mu gitero cyabaye mu masaha y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 08 Ugushyingo, 2021.

Itangazo rivuga ko M23 imaze umwaka itangiye ibiganiro na Guverinoma iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko intumwa zawo zabonye umusaruro ufatika muri ibyo biganiro.

Hari aho rivuga ngo “Ibiganiro byageze ku mwanyunzuro dutegereje igihe izashyirirwa mu bikorwa, kandi twizeye Umukuru w’igihugu ukora byose ngo ahurize hamwe abana b’igihugu mu mugambi w’amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu by’umwihariko no mu gihugu hose muri rusange”.

M23 muri iri tangazo ikomeza ivuga ko yasizwe icyasha kuvuga ko ari yo yagabye igitero, ikavuga ko nta mirwano n’imwe irimo muri Rutshuru.

Gusa, uyu mutwe uvuga ko abarwanyi bawo bari muri kariya gace kuva mu 2017 bategereje igisubizo cya Guverinoma ya Congo ku bibazo muzi biteza intambara yabashyamiranyije, ariko ngo hari ubwo bagabwaho ibitero na bamwe mu basirikare ba Congo (FARDC) badafite ubakumira, ibyo ngo byatangiye muri 2020.

Rigira riti: “Ariko bakomeje kwifata ntibagira icyo bakora kuri ubwo bushotoranyi birinda ko habaho indi mirwano mishya itari ngombwa”.

M23 ivuga ko itazemerera umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro uzajya mu gace barimo gutera yo umutekano muke ku baturage.

Ni mu gihe Ingabo za FADC zo zasubiranye ibirindiro bya Chanzu, n’Impunzi zari Uganda zasubiye muri Congo.

Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Rutshuru iyobowe igisirikare, Lt. Col Muhindo Luanzo yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ati: “Ntabwo twigaruriye Tshanzu yonyine, kuko ni yo ifite umwihariko, twigaruriye n’ahandi hose”.

Yakomeje agira ati: “Ubu nta mirwano igihari”.

Inzego zo muri Uganda zari zakiriye impunzi 5,000 ariko amakuru avuga ko nyuma y’uko ibintu bisubiye mu buryo zongeye gukambura zisubira mu gihugu cyabo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *