Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko nta mikoranire ndetse n’ubufasha gifitanye n’abahoze mu mutwe wa M23 bivugwa ko bagabye igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Tshanzu na Runyoni.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC.
Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.
Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.
Ku rundi ruhande, Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko abo barwanyi bagabye igitero muri Tshanzu na Runyoni mu masaha y’ijoro bari baturutse mu Rwanda.
Yabwiye Reuters ati: “Ubu Ingabo zacu ziri mu bikorwa byo kubasubiza inyuma kuko mu ijoro zabonye umwanzi uturutse mu Rwanda”.
Ibi nibyo byatumye Igisirikare cy’u Rwanda gisohora itangazo ryamagana ayo magambo, kivuga ko nta bufasha na buke giha abo bahoze muri M23 ndetse ko bateye badaturutse ku butaka bwarwo.
Riti: “Abahoze muri M23 bavugwa ntibigeze bashaka ubuhungiro mu Rwanda ubwo bavaga muri RDC mu 2013, ahubwo babaga muri Uganda, ari naho iki gitero cyaturutse, ari naho abo barwanyi bisuganyirije”.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abayobozi bo mu Karere n’itangazamakuru riri kuvuga ko abo barwanyi bisuganyirije mu Rwanda, “bari gukora icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC”.
Itangazo M23 yashyize ahagaragara, yahakanye ko yagabye ibitero muri Rutshuru. Rivuga ko hashize umwaka urenga uyu mutwe winjiye mu biganiro na leta iyobowe na Félix Tshisekedi.
Rikomeza rigira riti: “M23 ntiyigeze igaba ibitero muri Teritwari ya Rutshuru”.
M23 yavuze ko abasirikare bayo bari muri Teritwari ya Rutshuru aho bategerereje ko Leta ishyira mu bikorwa imyanzuro ku bibazo byakuruye amakimbirane yatumye yinjira mu ntambara, nubwo ngo bashotorwa na bamwe mu Ngabo za FARDC kuva mu 2020.
Kuva icyo gihe ngo bagiye bifata bakanga kongera kwinjira mu mirwano idakwiye.
Nubwo bimeze bityo ngo ntibazihanganira umutwe uwo ari wo wose uteza umutekano muke hafi y’aho izo ngabo zashyizwe kuko ibyo zangije bigerekwa ku mutwe wabo [M23].
Umutwe wa M23 ni umwe mu yavuzwe cyane mu myaka ya 2012, bigeza n’aho u Rwanda rushyirwa mu majwi na Loni ko ruwuri inyuma, bibyara ikindi kibazo gikomeye ubwo bamwe mu banyaburayi baruhagarikaga inkunga zabo, nubwo uko bagendaga bamenya ukuri bazirekuraga.
Raporo ya Loni yo mu 2012 yashinjaga u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, ni yo yashingiweho icyo gihe n’ibihugu birimo Suède, u Budage, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze biruhagarikira inkunga.
U Rwanda rwahise ruyisubiza rugaragaza amakosa 10 yakozwe n’impuguke za Loni zirubeshyera muri iyo raporo, ari nabyo ibihugu byahereyeho byisubiraho ku myanzuro byari byagiye bifata. Rwakunze kuvuga ko rudakwiye kwitirirwa ikibi cyose kibangamiye umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe.
Aba barwanyi barwanaga basaba kubona uburenganzira mu gihugu cyabo nk’abandi baturage b’abanye-Congo. Mu 2012 bakije umuriro ku ngabo za RDC bigera n’aho ku wa 20 Ugushyingo bigarurira umujyi wa Goma.
Ingabo za Loni n’iza FARDC zariyunze maze zirawurwanya, bigeza ubwo aba barwanyi bemera gushyira intwaro hasi hagakurikiraho inzira y’amahoro. Bamwe bahise berekeza mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda aho bacumbikiwe mu Burasirazuba bw’Igihugu mu Karere ka Ngoma.
Perezida wa M23 washyize umukono kuri iri tangazo yagize ati “Dufitiye icyizere Umukuru w’Igihugu ko azashyira mu bikorwa ibyemerejwe mu biganiro hagamijwe kugarura amahoro mu gihugu.”
Intumwa za RDC n’iza M23 zahuriye i Kigali muri Nyakanga 2019 zemeranya ku bintu birimo ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bakurirwaho impapuro zisaba itabwa muri yombi ryabo no kuba bashyirwa mu nzego za politiki no mu gisirikare cya RDC.
Ayo masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu gihe cyihuse. Ku wa 28 Ukwakira, intumwa za RDC n’iz’abahoze ari abarwanyi ba M23 bongeye guhurira i Kigali, basinya inyandiko ihuriweho igaragaza uburyo amasezerano ya mbere azagenda ashyirwa mu bikorwa mu byiciro.
Mu mahame harimo ko mu mezi abiri gusa amasezerano azaba yamaze gushyirwa mu bikorwa, bivuze ko mu Ukuboza 2019 ikibazo cy’aba barwanyi cyagombaga kuba cyararangiye burundu.
Izina rya M23 (Mouvement du 23 Mars) rifite inkomoko kuwa 23 Werurwe 2009, ubwo Leta ya Congo yasinyanaga amasezerano y’amahoro na CNDP (Congres National pour la Defence du Peuple) yayoborwaga na Gen Laurent Nkunda (yaje gusimburwa na Gen. Bosco Ntaganda ubu uri inyuma ya ‘fer à béton’ z’Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu agakatirwa igifungo cy’imyaka 30)
Igice cy’abaturage Nkunda yarwaniraga bamwe mu Banye-Congo ntibabemera nk’abenegihugu bagenzi babo ku buryo babahigaga bukware bakicwa nk’inyamaswa, maze hagiyeho umutwe ubarengera bose barawuyoboka.
Aba ni bo bari batuye mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cyahoze ari icy’u Rwanda ari na yo ntandaro yo kuba benshi mu bari muri M23 bavuga ikinyarwanda ku buryo wakeka ko ari Abanyarwanda.
Amasezerano yo kuwa 23 Werurwe yagenaga ko abari muri uwo mutwe bashyirwa mu ngabo za leta abandi bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, ugahinduka ishyaka rya politiki n’abari abarwanyi bawo bafunzwe bakarekurwa.
Gusa kuwa 4 Mata 2012, havutse undi mutwe wavugaga ko ya masezerano atashyizwe mu bikorwa, abari binjijwe mu ngabo za leta batangira kuziyomoraho. M23 icyo gihe yahise itangirana n’abasirikare bagera kuri 300 bahoze muri CNDP bigumuraga bavuga ko bafashwe nabi mu ngabo za leta, badahembwa, igisirikare nta bushobozi gifite ndetse ko bicwa n’inzara.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com