Amakuru mashya: Jean Marie Runiga Lugerero wa M23 yashyize umucyo ku bateye Congo n’izingiro ry’ikibazo.

Abayobozi mu gisirikare cya RDC bavuze ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero ku birindiro bya FARDC baturutse mu Rwanda gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyarabihakanye ahubwo gishimangira ko ari abavuye muri Uganda bakigabye.

Bishop Jean Marie Runiga uyoboye abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda mu nkambi yo mu Karere ka Ngoma, yashyize umucyo ku byavuze ku gitero cyabereye mu duce twa Tshanzu na Runyoni muri RDC, asobanura ko nta muntu waturutse mu Rwanda wakigabye.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC. Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.

Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.

Abayobozi mu gisirikare cya RDC bavuze ko abarwanyi ba M23 bakigabye baturutse mu Rwanda gusa Igisirikare cy’u Rwanda cyarabihakanye ahubwo gishimangira ko ari abavuye muri Uganda bakigabye.

Mu 2013 ubwo Umutwe wa M23 waneshwaga ugashyira intwaro hasi, abarwanyi bawo bamwe bahungiye muri Uganda abandi bajya mu Rwanda. Abarimo Jean Marie Runiga Lugerero binjiye mu Rwanda mu gihe ikindi gice kirimo Sultan Makenga cyo cyerekeje muri Uganda.

Gen Sultan Makenga wari umuyobozi muri uyu mutwe yahungiye muri Uganda, ariko mu 2017 yahise asubirana n’abarwanyi yari ari kumwe nabo muri RDC, ubu bari ku mupaka wa Uganda muri RDC.

Runiga yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Politiki muri uyu mutwe ndetse mu bihe bitandukanye yahishuye ko ajya avugana na Makenga.

Muri iki kiganiro kirambuye Bishop Runiga yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, yashyize umucyo ku bagabye igitero muri Rutshuru, avuga n’amaherezo ya M23:

Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, wungirije Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko abahoze muri M23 bateye agace ke baturutse mu Rwanda, hari icyo ubiziho?

Bishop Runiga: Icya mbere, abahoze muri M23 bari mu Rwanda, twakoze amasezerano na Guverinoma ya Congo muri Nyakanga 2019, mu kwezi kwa cumi tujya kwemeza imirongo ngenderwaho y’ishyirwa mu bikorwa. Kugeza n’ubu dutegereje ko Guverinoma iyashyira mu bikorwa.

Noneho n’aho yatinze, nta mwanzuro twari twafata wo kuvuga ko tutayashyigikiye. Nta musirikare n’umwe wa M23 wavuye mu Rwanda ngo ajye gutera Congo, nta n’umwe.

Nta mugambi dufite wo gutera Congo, dutegereje ko Guverinoma ya Congo iza gufata abasirikare n’abakada tugasubira mu gihugu cyacu tukagikorera.

Igitero cyabaye ku Cyumweru waracyumvise?

Icyo abantu bagomba kumenya ni uko mu 2013 hari abasirikare ba M23 baje mu Rwanda, mu 2014 hari abandi bagiye muri Uganda. Nyuma mu 2017, Gen Makenga n’abasirikare bake basubira muri Congo.

Bagiye mu ishyamba ryo muri Congo, ibyabaye [ku Cyumweru] abo nibo babikoze. Niba wasomye itangazo rya Bertrand [Bisimwa] we yavuze ko abasirikare ba Congo babateye, nabo birwanaho ariko niba hari n’ibyakozwe abo bari aho nibo babikoze ariko nta musirikare n’umwe wavuye mu Rwanda ajya gutera Congo.

Mu Rwanda abahoze muri M23 muri kumwe muri bangahe?

Abavuye muri Congo baza mu Rwanda twari 682.

Ubu mwese muracyari i Ngoma?

Yego niho turi.

Mubayeho mu buhe buzima?

Guverinoma y’u Rwanda iradufasha mu byo kurya, idufasha ku bijyanye no kwivuza, dufite n’umutekano mwiza kandi ndayishimira kuko kuva 2013 kugeza n’ubu, nta musirikare wacu wabuze ibiryo, nta warwaye abura uko yivuza kandi dufite umutekano.

I Ngoma aho muba nta muntu ushobora gusohoka ngo agende bitazwi aho agiye?

Hari Military Police bacunga umutekano. Ni ukuvuga ngo umuntu uvuye mu nkambi tubamo, agomba kuba afite uruhushya. Ugiye tumenya aho agiye. Turi ku murongo kandi Guverinoma y’u Rwanda iradukurikirana.

Bivuze ko igihe cyose Congo yaza kubatwarira mwahita mutaha?

Ibyo twumvikanye babikore nta kindi.

Ni ibiki?

Twumvikanye ko bagomba gutanga imbabazi ku barwanyi ba M23, ababaye inyeshyamba za M23. Icya kabiri bagakuraho impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abahoze muri M23, twumvikana ko hazabaho gusubiza mu gisirikare no muri politiki ku buryo abasirikare bagaruka mu ngabo za Congo hanyuma abanyapolitiki nabo bagahabwa imyanya atari mu Nteko kuko hakorwa amatora.

Icya kane ni ugucyura impunzi ariko ibyo bireba Guverinoma zombi [u Rwanda na Congo] na HCR ntabwo bitureba cyane. Ni ibyo gusa.

Ko bimaze igihe kinini kuki bidakorwa?

Amasezerano twakoze twari twumvikanye ko tariki 31 Ukuboza 2019, umuntu wa nyuma wa M23 yagombaga kuva mu Rwanda asubira muri Congo. Twumvikanye ko abasirikare bazajya mu myitozo hanyuma basubizwa mu gisirikare noneho Guverinoma ya Congo yari yavuze ko igiye gushaka ubushobozi ikaza gutwara abantu gusa.

Ibindi byose twari twabyumvikanyeho, twe turategereje gusa. Ibyo twari twaranze ubwo Kabila yari ku butegetsi, twabyemeye kuri Tshisekedi, ni ukuvuga ko nta kibazo twe dufite n’ubu twiteguye gusubira mu gihugu cyacu.

Abari muri Uganda bagenzi banyu muravugana?

Yego turavugana.

Nabo muhuje ibitekerezo?

Nabo bategereje gusubira muri Congo.

Bo ni bangahe?

Ntabwo namenya umubare wabo kuko hari abasubiye muri Congo, hari abasubiye mu ishyamba bari kumwe na Makenga… Bo iyo ngiyo [muri Uganda] bari mu kajagari, hari abari mu nkambi ya Bihanga baza kuyifunga. Bo baratatanye. Twe hano turi mu murongo, ubuyobozi bukurikirana ibyo turimo.

Nta bihugu mwitabaza ngo bibavuganire iki kibazo kibe cyakemuka?

Oya, amasezerano ya Kigali yabaye kubera ko Guverinoma y’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi bumvikanye ko bagomba gukemura ikibazo cy’abahoze muri M23. Noneho amasezerano ya Kigali, yabaye bigizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda, ni yo yari umuhuza.

Kugeza n’ubu ntabwo turabwira umuhuza ngo twavuye mu masezerano ngo tujye gutera Congo na Leta y’u Rwanda ntabwo iratubwira ngo byarananiranye. Dutegereje ko umuhuza atubwira aho bigeze.

Ukeka ko ari iki cyatumye igisirikare cya Congo kivuga ko abateye baturutse mu Rwanda?

Njye ntabwo nari mpari aho byabereye. Gusa iteka Guverinoma ya Congo ifata M23 nk’urwitwazo. Urabona ibihe bidasanzwe [Etat de siège] byashyizweho, ntabwo biri kugenda neza, umutekano abaturage bategereje ntabwo bawubonye.

Abadepite mu Nteko bari kwanga kongera ibihe bidasanzwe. Noneho bumvise ko M23 yatangiye kugaba ibitero, nkanjye nk’umunyapolitiki uri gusesengura, navuga ko bashaka gufata M23 nk’urwitwazo ariko twe turacyari mu masezerano kandi turasaba Tshisekedi kuza agashyira mu bikorwa ibyo twumvikanye hanyuma arebe ko twanga.

Ntutekereza ko mu gihe byaba bikomeje gutinda bishobora kubyara ibibazo bindi by’umutekano muke?

Cyane rwose! Abantu baragwa. Imyaka icyenda ni myinshi.

Ku buryo abahoze muri M23 bashobora kongera gufata intwaro?

Nk’umuyobozi wa Politiki, ubu ntacyo navuga kuri icyo. Umunsi tuzakora isesengura tukareba ko Guverinoma ya Congo iri gukomeza kwanga gushyira amasezerano mu bikorwa, nzakumenyesha umwanzuro twafashe.

Umuntu waba wumva ko muteganya gufata intwaro wamubwira iki?

Namubwira ko twe M23 ishaka amahoro, turashaka amahoro n’umutekano ko bigaruka muri Congo kandi iterambere rikagerwaho. Nta mugambi ubu dufite wo gutera Leta ya Congo ahubwo turasaba ko ishyira mu bikorwa ibyo twumvikanye tugatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu.

Ikindi ndashimira leta y’u Rwanda yakomeje kutuba hafi, kuko umusirikare utari gukora, utari guhembwa, ntabwo byashoboka ko aguma ahantu hamwe. Bari kugenda bagasubira mu mashyamba, ndashimira Leta y’u Rwanda uko badufashe.

Mu 2019 watubwiye ko hari icyizere ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buzaba bwiza kurusha ubwa Kabila, uracyafite icyo cyizere?

Ndagifite ariko kiri kugabanuka gake gake, ndacyagifite. Kubera ko mvuze ko ntacyo mfite, naba mvuze ko mvuye muri ayo masezerano. Gusa ubu ntangiye kugira impungenge, kuko ntabwo numva impamvu bataza gufata abantu ngo bashyire mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ubu ndacyari mu masezerano.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Bishop Jean Marie Runiga Lugerero yatangaje ko abarwanyi bahoze muri M23 nta gahunda bafite yo gushoza intambara kuri RDC ahubwo ko icyo bategereje ari uko ibikubiye mu masezerano ya Kigali byubahirizwa
Brig Gen Sultani Makenga bivugwa ko ariwe uyoboye abarwanyi bahanganye n’Ingabo za RDC

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *