USA: Pasiteri Ndikumana yagizwe intwari na Polisi nyuma yuko ahagaritse umuntu wari utunze imbunda intama ze.

Mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, umugabo w’imyaka 26 yinjiye mu rusengero rw’Abapantekote afite imbunda akanga abari barimo gusenga avuga ko abarasa mbere yo guhagarikwa n’umupasiteri w’Umurundi wamucakiye kugeza polisi ije ikamuta muri yombi.

Ibi byabereye mu rusengero rwa “Nashville Light Mission Pentecostal Church” ku Cyumweru gishize.

Umupasiteri mukuru muri uru rusengero w’Umurundi, Ezechiel Ndikumana, wari muri uru rusengero avuga ko mu bo yari atunze imbunda yari arimo ariko yiyumvisemo ko n’ubundi bagiye gupfa akigira inama yo gupfa arimo barimo kwitabara.

Yagize ati: “Ku cyumweru twari twitabiriye misa nk’uko mumaze kubivuga, hanyuma uwo muntu yinjira nk’uko abandi binjira, ariko nyamara yari azanwe n’ubugizi bwa nabi”.

“Hanyuma turimo gusoza misa, twabonye ahaguruka akuramo imbunda, adufatiraho imbunda n’uko byagenze”.

Umunyamakuru wa VOA yabajije uyu mupasiteri aho yakuye ubwo butwari bwo gufata uwo mugizi wa nabi mu gihe ubusanzwe iyo umuntu atunzwe imbunda agira ubwoba.

Asubiza agira ati: “Mu by’ukuri twavuga ko twabishobojwe n’Imana…”

“Mu bo yari atunze imbunda narimo urebye video uko ibyerekana, niyumvisemo nk’umukozi uhagarariye izo ntama z’Imana niyumvisemo ko ari gupfa twapfuye hanyuma ngerarageza nti byibuze dupfe twitabara”.

Nk’uko amashusho agaragara ku rubuga rwa fox17.com abyerekana, uyu musore wari ufite imbunda bivugwa ko yitwa Dezire Baganda, arahaguruka akajya ahagana kuri altar agakuramo imbunda akayitunga abantu bari bari gusoza amasengesho.

Hanyuma mu gihe arimo kwitotomba asa nk’usatira imbere Pasiteri Ndikumana aganyonyomba gakegake aturutse ku ruhande akamuzengura akamusimbukira akamutura hasi n’abandi bagahita bamufata nta sasu na rimwe arekuye.

Igipolisi cyo muri Nashville kivuga ko Baganda, hatatangajwe ubwenegihugu bwe, adasanzwe ari umuyoboke w’iri torero, ariko atari ubwa mbere yari yinjiye mu rusengero rwaryo.

Kuri ubu uyu akaba ashinjwa ibyaha bigera kuri 57 by’ubugizi bwa nabi.

Ibiro Ntaramakuru bya Amerika, Associated Press bivuga ko Polisi yavuze ko “igikorwa cy’ubutwari” cy’umupasiteri wo muri Tennessee wafashe umugabo wazunguzaga kandi atunga abantu imbunda mu gihe cy’amasengesho “cyakijije itorero ibindi byago”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *