Umuyobozi w’Ishuri rimwe riherereye ahitwa Ashanti mu Gihugu cya Ghana, yaguwe gitumo mu biro bye ari gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Bivugwa ko uyu muyobozi yari asanzwe asambanya uriya munyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure.
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu, avuga ko uyu muyobozi w’Ishuri ryitwa Offinso JHS ngo yasambanyije uriya mwana w’umukobwa abanje kumufungirana mu biro bye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza abantu benshi bafungura ibiro by’uyu muyobozi ubundi bakamusangana n’uriya mukobwa.
Abaturage bo muri kariya gace binjiye mu biro by’uyu muyobozi w’ikigo ari benshi batangira kumuhagata, agerageza gusohoka ngo ahunge ariko bamubera ibamba.
Amakuru kandi avuga ko uriya muyobozi-gito atari ubwa mbere asambanyije uriya mwana w’umukobwa ahubwo ko yari yarabigize akamenyero none iminsi imubereye nka ya yindi 40 y’igisambo.
Inzego z’ubutabera muri kiriya Gihugu cya Ghana, zitangaza ko kuba uriya mwana w’umukobwa wasambanyijwe akiri muto bishobora gutuma uriya muyobozi w’ishuri ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka myinshi mu gihe yaba ahamwe n’icyaha.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com