Ku nshuro ya mbere, Umuhanzi Niyo Bosco ahishuye byinshi utigeze umenye ku nkuru y’urukundo rwe. Amafoto + Video

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo ze zinyura benshi, yavuze ko nta nkuru y’urukundo afite kuko atigeze akundaho.

Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mushinga mushya bafite aho abantu bazabasangiza inkuru z’urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.

Ati: ”Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, abantu barimo kubibona. Rero dushaka gukora izindi mpinduka n’ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z’urukundo, z’ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo”.

“Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y’urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy’ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza”.

Aha niho umunyamakuru yaboneyeho amusaba kuba na we yasangiza abantu inkuru y’urukundo rwe, avuga ko nta rwigeze rubaho.

Ati: “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira”.

Niyo Bosco nyuma yo gusohora indirimbo ‘Piyapuresha’ igakundwa cyane, uyu muhanzi ku munsi wo ku wa Gatatu akaba yarasohoye indirimbo nshya yise ‘Ishyano’.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *