Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyataye muri yombi Kukwabo Henry, umuyobozi wa Groupement ya Makabo muri Teritwari ya Irumu, nko mu birometero icumi mu majyepfo ya Bunia.
FARDC yabitangaje ku wa gatatu, itariki ya 10 Ugushyingo 2021.
Uyu muyobozi gakondo arashinjwa ubufatanye n’umutwe witwaje intwaro witwa Force Patriotique et Integrationniste du Congo (FPIC), ukorera muri ako karere.
Amakuru aturuka mu gisirikare agera kuri buniaactualite.com agira ati: “Inama z’uyu mutwe witwaje intwaro zibera mu nzu ye”.
Uregwa ngo akaba yaba ari umufatanyabikorwa utaziguye wa Serge Sekabo Kakani Tebabo uzwi ku izina rya Malaika, wiyise jenerali uyobora uyu mutwe wakozanyije n’inzego z’umutekano mu ntangiriro z’icyumweru mu karere ka Kindia mu mujyi wa Bunia.
Uyu muyobozi w’ibanze wafashwe yabanjwe kwerekwa Guverineri wa gisirikare wa Ituri mbere yo kujyanwa muri gereza.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com