Hahishuwe Ubutumwa Niyonsenga Dieudonné (Cyuma) yasize atanze, mbere yo gusubizwa muri gereza.

Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, urukiko rukuru rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo cyo kugira umwere umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, rumuhamya ibyaha birimo gusagararira inzego zishinzwe umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Ni nyuma y’aho ubushinjacyaha bujuririye icyemezo k’ifungurwa rya Niyonsenga.

Niyonsenga urukiko rwamuhamije ibyaha birimo inyandiko mpimbano, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’inzego no kwiyitirira umwuga.

Urukiko rwasanze ibi bigize ibyaha by’uruhurirane kandi ko aramutse akurikiranywe ari hanze byateza imidugararo kubera inkuru atambutsa ku muyoboro we wa Youtube ‘Ishema TV’.

Aha ni ho Urukiko rwahereye rwisunga ingingo z’amategeko, rutegeka ko Niyonsenga afungwa imyaka 7 agacibwa n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 5.

Mu cyumba cy’urukiko harimo abo mu miryango ya Niyonsenga n’abanyamakuru ku rundi ruhande ariko, Niyonsenga ntiyari mu rukiko ndetse n’umwunganira ntiyahagaragaye.

Hashize iminota mike icyemezo cy’urukiko rukuru kimenyekanye, Cyuma utari wakageze mu maboko y’ubutabera saa kumi n’imwe n’iminota 23 z’umugoroba yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko urugo rwe rwagoswe n’inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné ufite imyaka 31 y’amavuko, yashyizeho amafoto ane afatanye arimo igaragaza abapolisi babiri bigaragara ko bari imbere mu rupangu rwe.

Saa saa kumi n’imwe n’iminota 44, Cyuma yatangarije mu rurimi rw’Icyongereza ko abapolisi benshi bamaze kwinjira mu nzu ye, ubu butumwa abugenera inzego zirimo umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Umuryango w’Abibumbye n’abarimo Umukuru w’Igihugu na Papa Francis.

Ubutumwa bwa nyuma Cyuma yabushyize kuri uru rubuga saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’umugoroba.

Ni ifoto igaragaza abantu batatu barimo umupolisi bari bahagaze imbere y’umuryango. Nta jambo yarengejeho.

Cyuma yari yarafunguwe muri Werurwe 2021 nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari amaze afunzwe, akurikiranweho ibi byaha.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Amafoto arimo igaragaza abapolisi mu rugo rwa Cyuma

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *