Ikibazo cya Pasiteri Bugingo uvuga ko yapfuye n’umugore we amagi cyafashe indi ntera

Ubuhuza bw’urukiko rurkuru rwa Uganda ntacyo bwatanze mu kibazo cya Pasiteri Bugingo Aloysius n’umugore we, Pasiteri Teddy Naluswa bamaze igihe batandukanye.

Amakuru ahari avuga ko urukiko rukuru ishami ry’umuryango ruyobowe na Joseoh Murangira rwanzuye ko ubwo ubuhuza bwanze, urubanza ruzatangira muri Mutarama 2022.

Kuwa 29 Mata 2021, urukiko rwari rwasabye Bugingo ko yaha agaciro ibyo kwiyunga mbere yo gutangira kuburana. Umuhuza muri iki kibazo yari Bishop Joshua Lwere.

Bugingo ariko we n’umunyamategeko we, Ronald Ruhinda banze uyu Lwere nk’umuhuza kuko bavugaga ko abogamye.

Ni ingingo yatumye ubuhuza bwanga rugikubita, aho aba bombi bavuze ko Lwere hari ibimushishikaje.

Umuhuza wa kabiri, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imihanda muri Uganda, Allen Kagina, yashyizeho ake ariko biranga biba iby’ubusa.

Ubusanzwe mbere yo kuburanisha urubanza, hari igihe ababurana basabwa kuba bakwifashisha ubuhuza mu gukemura ikibazo gihari.

Tubibutse ko Pasiteri Aloysius Bugingo avuga ko uburyo umugore we, Teddy Naluswa Bugingo, yari atazi kumwitaho ngo amutekere amagi cyane umureti, biri mu byatumye batandukana kandi bari bamaranye imyaka 19 babana.

Ugutandakana kwa Pasiteri Bugingo na Mama Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo n’ubwo ku kiri mu nkiko, Bugingo we avuga ko ubumenyi buke bwo guteka buri mu byatumye atandukana na we.

Bugingo uherutse kurahira ko atazasubirana na Teddy Naluswa Bugingo, kuri Salt TV yavuze ibitandukanye n’ibyo yabwiye urukiko ubwo yasabaga gatanya.

Yari yabwiye umucamanza ko umugore we amusuzugura.

Mu kiganiro kinyura kuri Salt TV cyitwa Emisingi, yavuze ko Teddy Naluswa Bugingo yamutekeraga nabi gusa ngo umwe mu bakozi be, Susan Makula Nantaba, wakoraga muri Kompanyi ye yitwa Salt Media Group, yabyitwaragamo neza, bituma amwikundira, amwibagiza umugore we.

Pasiteri Bugingo ati: “Abagore bazi gutwara abagabo b’abandi, babatwara ahanini bitewe n’uburyo bazi guteka neza. Uburyo bazi gukaranga inyama y’umwijima cyangwa amagi”.

“Ariko uzi kugira ngo ube woroye inkoko mu rugo, umugore ntagire atya na rimwe ngo agutungure, agutekere umuleti? Ni ibyo kwibazwaho!”

Avuga ko umugore we yaratengamaye ku buryo byageze aho yumva ko yamwegukanye, zimwe mu nshingano zo kwita ku mugabo arazibagirwa.

Mu buhamya bwe, yumvikana nk’ukumbuye umuryango we gusa akavuga ko uko umugore we yamutekeraga byagize uruhare rukomeye ngo batandukane.

Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo ntacyo aratangaza ku byavuzwe na Bugingo amunenga ku kutamenya guteka by’umwihariko amagi.

Mu 2019, Pasiteri Bugingo nibwo yagannye urukiko rwa Kajjansi muri Kampala, yaka gatanya, kugeza ubu atarahabwa.

Mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *