Tito Rutaremara yahishuye Intandaro y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, anakomoza ku mudali wahawe Perezida Museveni.

Imyaka ibaye itanu u Rwanda na Uganda birebana ay’ingwe, Abanyarwanda batotezwa muri icyo gihugu, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.

Biragoye kumenya neza intandaro y’ikibazo kuko u Rwanda ari rwo rwatatse bwa mbere ruvuga ko abaturage barwo bahohoterwa muri Uganda, bitwa intasi cyangwa bazira kwanga gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byakozwe ari byinshi bigera n’aho hasinywa amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi ariko nta cyahindutse.

Ikigaragara ni uko no guhinduka kw’ibintu kuri kure kuko Abanyarwanda bagihohoterwa, mu gihe Uganda yo ivuga ko ikibazo isigaranye ari umupaka wa Gatuna umaze igihe ufunze.

Tito Rutaremara ni umwe mu nararibonye z’u Rwanda, wabaye muri Uganda igihe kinini, uzi neza uko abanyarwanda binjiraga mu ngabo za NRA zashyize Museveni ku butegetsi.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru, Tito Rutaremara yavuze ko ubusanzwe amateka ibihugu byombi bifitanye, atari akwiriye gutuma hari ibyo bipfa.

Ati: “Iyo turebye dusanga ntacyo dupfa rwose, ntitwari dukwiriye kugira icyo dupfa. Twari dukwiriye kuba turi inshuti cyane ndetse bakanadushimira ko twabafashije noneho natwe tukabashimira ko baduhaye inzira yo kunyuramo ngo tuze hano [mu rugamba rwo kubohora igihugu]”.

Yakomeje agira ati: “Uranibaza uti ‘ese ko tudafite imipaka dupfa, amashyaka yacu ko ntaho ahuriye wenda ngo bamwe bavuge bati ‘iryacu rikora aha, iryabo rigakora hariya’. Ubundi wenda bapfa kuvuga bati ‘ kuki mufite ibi twe ntitubigire’, ibyo nta kibazo. Nta kintu na kimwe dupfa”.

Mu birego Uganda ishinja u Rwanda harimo kohereza ba maneko bagamije gucengera inzego zayo.

Tito Rutaremara yavuze ko kuri we asanga ibyo birego nta shingiro bifite kuko nta kidasanzwe u Rwanda rwaba runeka muri Uganda.

Ati: “Twaba tujya kurebayo iki? Bajya bavuga ngo tujyayo kubaneka, ujya kurebayo iki se? Icyo bakorayo ni iki ujya kureba? Ese bakora indege, bakora imodoka, bakora imbunda ngo ujye kureba uko bikora?”

“Ko tudashaka gufata Uganda dore ko bidashoboka, kuki twajya koherezayo maneko? Ntidushaka gufata Uganda, nta n’igice cyayo dushaka. Yewe ibintu byabo by’ubukungu, ni ibintu bisanzwe natwe turabizi ni ukugurisha ibyo nabo bagura mu Bushinwa na Dubai bakazana, intwaro aho bazigura natwe turahazi”.

Ku munsi wo Kwibohora mu 2009, Perezida Museveni ni umwe mu bahawe umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni umudali icyo gihe wahawe abandi barimo Mwalimu Julius Nyerere wahoze ayobora Tanzania na Meles Zenawi wahoze ayobora Ethiopia.

Mu 2012 Uganda na yo yashimiye Perezida Kagame, imwambika umudali kubera uruhare rwe n’Abanyarwanda mu rugamba rwo kubohora Uganda.

Umudali Museveni yahawe hari abakunze kuwuzamukiraho bavuga ko u Rwanda ari intashima, ko Abanyarwanda bakwiriye kumwubahira ko yabafashije mu rugamba rwo kwibohora.

Tito Rutaremara yavuze ko ntawe uhakana uruhare rwa Museveni mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ariko ko nta n’ukwiriye kwirengagiza ibitambo abana b’Abanyarwanda batanze mu rugamba rwo kubohora Uganda.

Ati: “Twarabashimiye nyine, urumva kukureka ukabona aho unyura, baradufashije ariko barabitugombaga kuko kiriya gihugu cyabo twarakirwaniriye, ingoma yabo kubaho ni twe”.

Icyakora kuba Museveni yarafashije Abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora, Rutaremara avuga ko atari ikintu gikwiriye kuririrwaho ashaka no kurutegeka uko rubaho nyuma yo kwibohora.

Ati: “Njye iyo nsesenguye, buriya Perezida Museveni yumvaga ko akwiriye kuba yagira ijambo rikomeye akaba yanategeka n’u Rwanda rugakorera mu kwaha kwe, akumva ko uko yategekaga abayobozi bacu bakiri mu rugamba hariya ariko yayobora na hano, ariko turi u Rwanda, dufite igihugu cyacu”.

Ikindi atekereza ko gituma Museveni atumvikana n’u Rwanda, ngo ni iterambere rugenda rugeraho kugeza ubwo rufatwa nk’intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “U Rwanda rwacu rwavuye habi ariko ruragenda rutera imbere, noneho Abanyafurika barabona ari urugero, Abanyaburayi bati ‘murebe ibyo u Rwanda rwakoze’, ibyo byamuteye ishyari. Akareba agasanga yatangiye mbere ariko abavugwa bateye intambwe kandi igaragara ni u Rwanda”.

“Ikindi tugira Perezida uyobora neza. Abanyafurika bakamukunda n’Isi ikamukunda, inama nini zibaye baramuhamagara we [Museveni] ntibamuhamagare. Ibi byo gutangiza Afurika ngo bayivugurure niwe [Kagame] batoranyije ngo ayivugurure, iryo shyari rero arifitiye na Perezida Kagame”.

Nubwo ikibazo cyumvikana nk’ikiri hagati y’abantu babiri, Abanyarwanda bitareba bamaze imyaka itanu bahohoterwa muri Uganda, bamwe bakicwa abandi bakagirwa intere.

Ni mu gihe nyamara bamwe mu Banya-Uganda bacyurira Perezida Museveni kuba Umunyarwanda, nubwo we yagiye abihakana yivuye inyuma.

Tito Rutaremara avuga ko gufata nabi Abanyarwanda biri mu buryo bwa Museveni bwo kwereka Abanya-Uganda ko nta sano afitanye n’Abanyarwanda.

Ati: “Abanya-Uganda bamwita Umunyarwanda, bavuga ku byabaye bati ‘kariya kanyarwanda karatumaze n’ibindi’. Ngira ngo rero bituma Museveni avuga ati ‘reka nanjye ndwanye Abanyarwanda bari aha abandi ngende mbica, nerekane ko bambeshyera’. Ati ‘none se naba Umunyarwanda nkica Abanyarwanda?”

Mu isesengura rye, Rutaremara avuga ko ari yo mpamvu Museveni ashobora kuba yifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda nka RNC na FDLR, ngo u Rwanda ruyoborwe n’abo azabasha gukoreramo.

Kubera uwo mwuka mubi, ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi busa n’ubwahagaze. Hashize igihe Abanyarwanda bagiriwe inama yo kwirinda kujya muri Uganda mu gihe umutekano wabo utarizerwa.

Rutaremara avuga ko ikibazo kizakemurwa na Uganda ubwayo by’umwihariko Perezida Museveni.

Ati: “Azagera aho abone ko ibyo agerageza byose bimunanira, kuko aho akandiye hose asanga rurinzwe”.

“Wenda azagerageza nabona bidakunze abyihorere kuko n’ubundi ntacyo dupfa, avuge ati ‘mureke tubane’ cyangwa se wenda hari ubwo azavaho umubano w’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ukomeze kuko ntacyo bapfa”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *