Umupfakazi w’imyaka 60 ntiyahiriwe n’urukundo yakundaga n’umukunzi we w’imyaka 40, kuko yahawe ibihando ndetse banakubitwa iz’akabwana na rubanda bazira gukora imibonano mpuzabitsina barenze ku mategeko y’umuco w’aba Sahouè mu mudugudu batuyemo.
Mu gitondo cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021, uyu mupfakazi n’umukunzi we bo mu mudugudu wa Ouassa-Kpodji mu gihugu cya Benin, bashyizwe ku karubanda maze bakubitwa iz’akabwana nyuma yuko bari bafashwe barenze ku bibujijwe mu mudugudu w’iwabo, aho mu muco w’uyu mudugudu bibujijwe rwose ko umupfakazi aryamana n’umugabo cyangwa kongera gushaka.
Ubwo uyu mupfakazi yaganaga mu rugo rw’umukunzi we nijoro, yakurikiwe n’umuntu wabakekaga. Uyu muntu rero, yahise ajya kumenyesha abasaza bo mu mudugudu ibyabaye batabizi.
Kugira ngo hamenyekane ukuri, abakuru b’imidugudu bahise bagota rugo rw’umugabo.
Aba basaza baguye gitumo aba bombi bari gutera akabariro barabafata hanyuma babajyana ku karubanda kugira ngo bakatiwe igihano cyagenwe n’abantu bo muri ubu bwoko.
Bategetswe kwishyura amafaranga menshi no guha abasaza amacupa 04 y’ibinyobwa byaho bita “sodabi” birimo isukari.
Uyu mugore yahawe ibindi bihano birimo ko nta muntu n’umwe ugomba kumuvugisha, abujijwe gusohoka, kujya guhaha n’ibindi. Ibi bihano bigomba kubahirizwa kugeza igihe yahawe kirangiye.
Mu muco w’aba Sahouè, umugore wabuze umugabo cyangwa batandukanye ntaba agifite uburenganzira bwo kongera gukundana cyangwa kongera gushaka undi mugabo mu mudugudu umwe.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/c3AwAXvWYTU
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com