Nyuma na Nyuma, Apôtre Gitwaza yasubije Abapasiteri batandatu bashatse kumweguza ku buyobozi Zion Temple bwa n’abavuze ko yahunze.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangwa n’ubushishozi, nyuma y’aho bwamaganye umugambi w’Abapasiteri batandatu bamwandikiye ibaruwa bamusaba kwegura.

Ibaruwa yo ku wa 14 Gashyantare 2022, igaragaraho imikono itandatu ya ba Bishop bayanditse barimo Claude DJessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kakimunu.

Bashinja Gitwaza ko yagize Zion Temple nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire idakwiriye.

Bavuga ko amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.

Ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare, mu butumwa yagejeje ku bayoboke ba Zion Temple, yagarutse ku by’iyi baruwa.

Yumvikanye ashimira igihugu ku ‘bushishozi’ cyagize mu gukemura kiriya kibazo.

Ati: “Mpagaze aha ngira ngo nshimire igihugu cyacu mpereye kuri Perezida wa Repubulika ndetse n’inzego zose ku bw’ubushishozi bagira kugira ngo babashe kuzanira abanyarwanda umutekano ubakwiriye”.

Yakomeje agira ati: “Iki Cyumweru tuvuyemo mwabonye inyandiko zivuga ko baje kunyeguza ndetse bashaka kunkuraho, ibyo byose byabahagaritse imitima ariko na none turashimira Imana, igihugu cyacu ko bashishoje bagasanga biriya […] ari ibintu bidafite ishingiro”.

Mu ibaruwa yeguza Gitwaza abo bapasiteri banditse, bavuze ko amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Gitwaza yabigarutseho abwira abakirisitu ko atataye itorero ahubwo ari kugenda afungura amatorero ahantu hatandukanye.

Mu butumwa bwe yakunze kumvikana yisegura ku bayoboke ba Zion Temple ababwira ko igisobanuro cy’intumwa ari umuntu ugenda ashinga amatorero ahantu hatandukanye.

Ati: “Muzi ko nababwiye ko ndimo nshinga amatorero hano kandi umurimo urakomeje. Nzagaruka vuba”.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko yumvikanye mu minsi ishize avuga ko afite gahunda yo gufungura amashami ya Zion Temple muri leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka itanu.

Ubu amaze gufungura Zion Temple muri leta esheshatu: Georgia, Indiana, Ohio, Arizona, Michigan na Texas ari naho amaze iminsi akorera.

Gitwaza yashinjwe kunyereza umitungo w’itorero, ko umwe yawimuriye mu mahanga, undi akawukoresha mu nyungu ze bwite.

Mu mitungo izwi ya Zion Temple harimo ibigo bitanu by’amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Authentic International Academy, ivuriro mu Karere ka Kicukiro, Radio na Televiziyo Authentic n’ibindi.

Gitwaza yanakomoje ku makuru yagiye avugwa ko ashobora kuba yarahunze igihugu bitewe n’uko haciye igihe kinini atagaragara mu Rwanda.

Ati: “Ntimukumve abantu bababeshya ko Gitwaza yahunze, ko yatumijwe n’inzego, ko RIB yamuhamagaje, ko bamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi”.

“Oya, nta convocation n’imwe ya RIB nari nagira, sinzi ko izanahaba kuko nta cyaha nakorera Abanyarwanda no guhemukira u Rwanda sinzi ko nzabikora”.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwari rwasubije ibaruwa y’abari basabye ko Gitwaza yegura, rubamenyesha ko nta burenganzira babifitiye.

Igira iti: “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari inteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo”.

Ikomeza isaba inzego zitandukanye zagenewe kopi y’iyo baruwa gukomeza gukurikirana ko nta kintu gihugungabanya umutekano w’abakirisitu ba Zion Temple.

Ikindi ni uko ba bishop bigometse kuri Gitwaza basabwe guhagarika ibyo bikorwa mu maguru mashya.

Iti: “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakirisito ba Authentic Word Ministries – Zion Temple Celebration Centre”.

“Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authentic Word Ministries-Zion Temple Celebration Centre”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *