Nyuma na nyuma, Mashami Vincent yavuze ku byo kuva mu Amavubi no guhagarika gutoza

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, wakunze gusabirwa kwirukanwa kenshi n’Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru, yavuze ko gusezera byaba ari ubugwari kuko atari we mutoza wa mbere utsindwa.

Mashami atoza Amavubi kuva mu mpeshyi ya 2018 ndetse kuva icyo gihe amaze kongererwa amasezerano inshuro eshatu.

Gusa, uyu mutoza akunze gusabirwa kwirukanwa bitewe n’umusaruro mubi Ikipe y’Igihugu igaragaza mu marushanwa atandukanye harimo no kuba nko mu mikino iheruka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Amavubi yasoje imikino itandatu yo mu Itsinda E afite inota rimwe kuri 18.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatatu, Mashami Vincent yavuze ko adashobora gusezera mu Ikipe y’Igihugu kuko byaba ari ubugwari, gusa yemeza ko icyemezo cyo gutandukana na yo kizafatwa n’ababishinzwe ubwo amasezerano azaba arangiye muri Gashyantare 2022.

Ati: “Ibyo birashoboka [gutandukana n’Amavubi amasezerano arangiye], icyo ntakora njye ni ugusezera kuko waba ubaye ikigwari, ugomba guhagararana n’abakinnyi kuko mwese muba mwifuza ibyiza. Nanjye kugeza igihe bizarangirira, abafata icyemezo bazagifata kuko kwegura bwaba ari ubugwari bukomeye cyane. Amavubi si yo ya mbere atsinzwe, si njye mutoza wa mbere utsinzwe”.

Yakomeje agira ati: “Nta muntu wifuza guhora avugwa kandi uvugwaho ibibi gusa. Rimwe na rimwe hari igihe ushobora kugira ibyo bitekerezo, ni byo, ukibaza impamvu ariko na none wamara gutuza ukareba impamvu ukumva akazi ni uko gateye, ni byo kagusaba. Kubivamo si cyo gisubizo”.

Uyu mutoza yavuze ko byose bishoboka ko yava mu Ikipe y’Igihugu agasubira gutoza amakipe kuko na mbere yabikoze ubwo yatozaga amakipe arimo APR FC na Bugesera FC.

Ati: “Byose birashoboka kuko na mbere y’uko nza mu Ikipe y’Igihugu nabaye muri ‘club’, nsubirayo, ndongera ngaruka mu Ikipe y’Igihugu. Umupira ni uko umeze, ntabwo wavuga ngo hano nahubatse inzu ni ho nzatura ubuzima bwanjye bwose kuko nanjye aha nicaye hari benshi bahaciye, hari na benshi bazaza”.

Muri iki kiganiro cyari kigamije gutangaza abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu izakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée, Mashami yatangaje ko mu mwiherero abatoza b’Amavubi baherukaga kugirana na Minisiteri ya Siporo ndetse na FERWAFA, hemejwe ko hari byinshi byakosorwa kugira ngo umusaruro w’Amavubi uhinduke.

Ikipe y’Igihugu izatangira imyitozo ku wa Gatandatu, izakina na Guinée imikino ibiri ya gicuti izabera kuri Stade Amahoro tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *