Tinder; inkota y’amugi abiri: Akaga gakomeye kuri uru rubuga nkoranyambaga rwahinduwe indiri y’uburaya mu Rwanda

Hagati ya tariki 10 Ugushyingo n’iya 1 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego by’abakobwa umunani bari hagati y’imyaka 21 na 30.

Isesengura ryakozwe na RIB ryagaragaje ko abo bakobwa bose ibyaha babikorewe mu buryo bumwe bitangiriye ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa ‘Tinder’, rukoreshwa n’abashaka abo baryamana.

RIB yakomeje iperereza ndetse ku wa 16 Ukuboza 2021, yereka itangazamakuru abasore bane bakurikiranyweho gukorera ibyo byaha abo bakobwa nyuma yo guhurira na bo ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’urwo rwa Tinder.

Ubu bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara idakira ku bushake no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Ibindi byaha bakekwaho ni iby’ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Imibare ituruka muri RIB ducyesha IGIHE, igaragaza ko kugeza ubu hari abagera ku 10 bamaze kugaragaza ko bahohotewe biturutse kuri Tinder ndetse bigaragara ko bashobora kwiyongera uko amakuru agenda aboneka.

Umuntu ukeneye gukoresha ‘Tinder’ ashyira application yayo muri telefoni cyangwa mudasobwa, agashyiramo imyirondoro ashaka gukoresha, akayiherekesha amafoto ye.

Ni ukuvuga ngo iyo uri umusore ushyiraho ifoto yawe noneho uru rubuga rukakwereka ko uzajya ushaka abakobwa cyangwa waba uri umukobwa ukagaragaza ko ushaka abagabo.

Amafoto ashyirwaho cyane cyane ni agaragaza bimwe mu bice by’umubiri bikurura abagabo cyangwa abagore bituma ababashaka bababona bakabandikira.

Tinder ikoze ku buryo ubasha kubona abantu bari hafi yawe byibuze mu bilometero bitatu, ibi ni byo bituma abantu babasha guhura mu buryo bworoshye.

Iyo bamaze kwandikirana bahana nimero bakumvikana ibiciro n’aho guhurira bagamije kuryamana.

Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe ibyari ugushaka urukundo cyangwa abo baryamana, bisigaye byarahindutse.

Hariho abasore n’abagabo basigaye bakoresha uru rubuga mu bugizi bwa nabi aho bakoresha amayeri yo gushakaho abakobwa, bakamara igihe kinini bavugana babashakaho amakuru yose, bakabigaho bihagije maze amakuru babonye bakazayifashisha mu kubambura.

Mu gusobanura uko ibi bikorwa bikorwa, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati: “Abasore bavugana n’abakobwa igihe kirekire bashaka amakuru arambuye kuri wa muntu, bakamwiga bakamenya aho atuye,… ayo makuru rero ni yo bifashisha kugira ngo bamwiyegereze”.

“Nyuma bagera ubwo bemeranya kuzahura ngo basangire, bakamusaba kuza kumufata. Muri ko kujya kumufata bakamutwara mu modoka baba bakodesheje, akinjira mu modoka, bakamushyira hagati, bagatangira kumushyiraho ibikangisho”.

“Icyo gihe bamusaba amafaranga, bakamutwara n’ibyo afite byose bifite agaciro, nyuma bakamubwira ko aho atuye bahazi, nagira icyo avuga bazamwica”.

Yavuze ko mu bambuwe harimo n’abanyeshuri bashyizwe mu modoka bakuwe kuri Kaminuza bigaho.

Dr Murangira yongeye kuburira abakora ibyaha ko batazabura gukurikiranwa kuko ubushobozi buhari.

Ati: “Ubushobozi n’ubumenyi turabufite, ubufatanye n’abaturage burahari, ntaho bazacikira ubutabera. Icyo tubasaba ni ukubivamo bakajya mu kandi kazi kazima”.

RIB iburira abakoresha izi mbuga ibibutsa kugira amakenga, aho niba umukobwa ahamagawe n’umusore yajya amusaba ko baganirira ahantu hari abantu, hagaragara ku buryo hatakorerwa ubugizi bwa nabi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *