Papi Clever n’umugore we bishimiwe mu ndirimbo nshya bise Ni Yesu

Umuhanzi Tuyizere Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas beretswe urukundo mu ndirimbo yabo nshya bise “Ni Yesu’’ ikomoza ku kuba Umwana w’Imana ari we ufite ubushobozi bushobora ibyananiranye.

Mu ndirimbo “Ni Yesu’’ igizwe n’iminota itandatu n’amasegonda ane, itangirana n’amagambo avuga ko imitwaro ‘nari nikoreye nayituriye ku musaraba.’

Ikomeza iti “Yesu yancunguje amaraso ye y’igiciro, yampaye umugabane mu bwami bwe. […] Nta wundi wari kubikora ni Yesu. Yangezemo ndahinduka. Ndi ibihamya by’uko ashoboye.’’

Papi Clever yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko yatekereje kwandika iyi ndirimbo mu gushimangira uko Yesu yahinduye byinshi kuri we no ku buzima bwe.

Ati “Igitekerezo cyavuye kuri Kristo Yesu waje kudupfira ngo tubone ubugingo, tuvugamo aho yadukuye habi tukemeza ko nta wundi wari kubishobora atari we. Yesu yatugezemo tubona amahoro tutari kubonera ahandi.’’

Indirimbo “Ni Yesu’’ yasohokanye n’amashusho yayo yishimiwe cyane n’abakunzi b’ibihangano bya Papi Clever n’umugore we.

Abayitanzeho ibitekerezo berekanye ko ari indirimbo nziza kandi yahembuye abafite umwuma mu buryo butandukanye.

Umugwaneza Solange yagize ati “Muhabwe umugisha abanjye nkunda; ndabakunda n’umutima wanjye wose.’’

Mategeko Benjamin we yasabiye uyu muryango kurindwa n’Imana n’Umwana wayo kugezaagarutse.

Yagize ati “Papi na Dorcas, muri abagabuzi b’umutsima n’amazi y’ubugingo. Uyu muhamagaro mwakiriye urimo gukiza imitima myinshi.’’

Niyombikesha Eustache yavuze ati “Papi & Dorcas mbakunda kubi, gusa muri iyi minsi biri kurenga urugero kabisa, iyi ndirimbo yanyu NI YESU ndi kuyicuranga bukira nyisubijemo nka 20. Ndabakunda cyane, iyi hamwe n’iyindi yitwa Unkomereze Amaboko ndaziharaye bikomeye muri iyi minsi.’’

Nyuma yo gukora indirimbo “Ni Yesu”, Papi Clever yijeje abakunzi b’ibihangano byabo ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora byinshi.

Ati “Ni byo tugiye kujya tubaha indirimbo zacu uko Imana izagenda iziduha, ntabwo tuzi niba zizaba ari nyinshi cyangwa ari nke kuko ni Umwuka Wera uzaziduha.’’

Papi Clever na Ingabire Dorcas basanzwe bamenyerewe cyane mu gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo ndetse barateganya ‘kuzikora zikarangira.’

Yakomeje ati “Tuzakora izo mu Cyongereza n’izindi ndimi kandi turashaka kujya tubikora mu buryo bwiza yaba audio na video.’’

Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas bashyingiwe ku wa 7 Ukuboza 2019, ubu bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever.

Nyuma yo kurushinga batangiye gukorana umuziki. Papi Clever yari asanzwe akora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu gihe Ingabire yaririmbaga muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze.

Papi Clever ni we watangije umushinga wo gusubiramo indirimbo zo mu gitabo uko ari 547. Album ya mbere y’izi ndirimbo yayise “Amakuru y’Umurwa” [iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni kuri YouTube] ikubiyeho indirimbo 12 zo mu gitabo. Nyuma yo kurushinga, urwo rugendo yarukomezanyije n’umugore we.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *