Pasiteri Antoine Rutayisire yakomoje ku bikwiriye kuranga ubuyobozi buzana impinduka

Umushumba w’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda Paruwasi ya Remera Rev. Dr Rutayisire Antoine, yavuze ko umurimo w’ubuyobozi ari ukuzana impinduka mu gihe cyose haba mu bantu ndetse n’ibintu ahantu hose.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021, ubwo yari mu masengesho yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast).

Ni amasengesho yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Rev.Dr Rutayisire Antoine yavuze ko umuyobozi adakwiye gucika intege mu gihe cy’amage ahubwo akwiye gukomeza urugendo .

Yavuze ko buri gihe ubuyobozi buba bufite ibibazo bityo ko umuyobozi akwiriye gushaka impinduka no mu gihe cy’ibibazo.

Ati: “Nutagira ibibazo by’abakozi, uzagira ibibazo by’ibikoresho, nutagira iby’ibikoresho uzagira iby’abashaka gutwara umwanya wawe. Nutagira ikibazo cy’ibyo , uzagira kibazo cy’umunaniro kuko ushaka gukora akazi kugira ngo uzane impinduka. Ubuyobozi ni umurimo iteka ubamo ibibazo kandi iteka bisaba ko wowe nk’umuyobozi uzana impinduka.”

Dr Rev. Rutayisire yavuze ko umuyobozi iteka akwiriye kugirira impuhwe abo ayobora kuko iteka ryose ahagarara hagati y’ikibazo n’abo ayoboye.

Ati: ”Hari abayobozi iyo havutse ikibazo aho kuzana ibisubizo bongera ibibazo . Akongeramo kuvuga nabi, agakuraho telefoni cyangwa agafunga ibiro cyangwa akigendera.”

Dr Rutayisire yakomeje avuga ko umuyobozi mwiza akwiye kuvugana n’abantu akabaha icyizere kuko iyo bitabaye bishakira ibisubizo kandi ari we muyobozi.

Ati: “Niba udafite icyizere wowe cyubake mu bantu bawe. Bashyiremo icyizere ubabwire uti ibibazo birahari , turabibona ariko mwihangane Imana igiye kuzana ibisubizo.”

Dr Antoine Rutayisire yavuze kandi ko mu bindi umuyobozi mwiza akwiye kurangwa no gutuza.

Ati: “Umuyobozi akwiye gutuza kandi ntahunge ibibazo. Mu ituze no mu byiringiro niho uzakura imbaraga mu gihe cy’ibibazo noneho iri tuze rigomba kwiyongera.”

Antoine Rutayise yavuze ko umuyobozi mwiza akwiye kubwira abantu gukomeza bakagenda kabone nubwo baba bari mu kaga.

Ati “Umuyobozi akwiye kubwira abantu bagakomeza bakagenda nubwo hari ibibazo, ibibazo ntibidukura mu ntego zacu. Ibibazo icyo bikora ni ukutugendesha gahoro” .

Rev. Dr Rutayisire yatanze urugero, avuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo cya Coronavirus ariko bitarubujije gukomeza.

Avuga ko u Rwanda rwanyuze mu ntambara , amashuri agasenyuka , abantu bagapfa ariko ibyo byose bitaruhagaritse bityo ko umuyobozi agomba kwigirira icyizere kandi agafatanya n’abo ayobora .

Amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, ukaba umaze imyaka 26 uyategura.

National Prayer Breakfast yitabirwaga n’Abayobozi bahagarariye Amadini n’Amatorero n’abandi Bihayimana, Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda ziba zaturutse mu bihugu bitandukanye.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *