Ikoranabuhanga ryagaragajwe nk’umusemburo wo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19

Ihuriro ry’Abashakashatsi mu Bukungu, EPRN, ryagaragaje ko kugira ngo ubukungu buzongere buzahuke nyuma y’icyorezo cya Covid-19 bizasaba ko inzego zitandukanye ziharanira kwishakamo ibisubizo no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga nk’imbarutso y’iterambere.

Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe uburyo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ubukungu by’umwihariko inzego zirimo ubukerarugendo n’ubucuruzi muri rusange, ndetse n’uburyo ikoranabuhanga no kwishakamo ibisubizo bizagira uruhare mu kuzahura ubukungu.

Umuyobozi Mukuru wa EPRN, Seth Kwizera, yavuze ko bakurikije uko ubukungu bw’igihugu bwahungabanye mu gihe gito, hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zatuma habaho gukomeza gukora kw’inganda aho kubakira ubushobozi bw’ibanze ku bikomoka mu mahanga.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwacu bwagaragaje ko ku bijyanye n’inganda habayeho intege nke, icyo twatanze nk’icyifuzo-nama ni uko inganda zacu zaharanira gukoresha ibikoresho biboneka mu gihugu cyacu aho guharanira ko ibikoresho by’ibanze bigurwa mu mahanga. Iyi gahunda ya ‘Made In Rwanda’ ikwiye gushyirwamo imbaraga ndetse aho bishoboka inganda zikajya ziteganyirizwa ibikoresho by’ibanze.”

Yavuze ko muri uko kwigira bijyana ahanini no kwibanda ku gukoresha ikoranabuhanga, bityo ko ingamba zose zashyiriweho kuriteza imbere zikwiye kurushaho kubakirwaho ubukungu bw’ahazaza binyuze mu kuzongerera ubushobozi.

Umuyobozi wa Porogaramu mu Kigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Biribwa, IFPRI, David J Speilman, yavuze ko kubaka ubukungu bibanzirizwa no kwihaza mu biribwa, bityo ko hakwiye gutekerezwa uko uru rwego rwashyirwamo imbaraga, buri wese ufite aho ahurira no gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi akarushaho guharanira inyungu rusange.

Ati: “Mu 2020, u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitunguranye kubera icyorezo cya Covid-19, gusa urebye ubuhinzi ni bwo bwari bumeze nk’ubufatiye runini igihugu. N’ubwo hari gahunda nyinshi zigamije kuzahura ubukungu, ibikwiye kwitabwaho cyane ni ibirebana n’uburyo bwo kwihaza mu biribwa kuko iyo tuvuze kwihaza mu biribwa, harimo ingeri zose. Dukwiye gutekereza kuri buri gahunda yose yatuma habaho kongera umusaruro, kongera ubumenyi kandi buri wese akaba urufunguzo rwo gutuma bibaho.”

Ksenija Maver wari uhagarariye Umushinga w’Abadage wita ku Iterambere, GIZ, yavuze ko bazakomeza gutera ingabo mu bitugu abashakashatsi bo muri EPRN mu rwego rwo kugaragaza ibikwiye kongerwamo imbaraga, ndetse bakazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Michel Minega Sebera, witabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo byo kudindira k’ubukungu bwarwo, rwabyitwayemo neza binyuze mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nama yahuje ab’ingeri zitandukanye barimo abashakashatsi mu bukungu, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’abahagarariye imiryango itari iya Leta itera inkunga EPRN mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’ubushakashatsi.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *