Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko i Kibungo hagiye gutangira kubakwa kaburimbo ireshya n’ibilometero umunani n’igice, akaba ari nayo ya mbere ibonetse izazenguruka uyu mujyi uri mu imaze imyaka myinshi.
Umujyi wa Kibungo ni umwe mu imaze imyaka myinshi ariko utazamuka nk’indi yose yo mu tundi turere. Kuri ubu ku muntu uri kugenda muri aka karere arabona ko hari impinduka ziri kuba aho ibiti byo ku muhanda ibyinshi byatemwe kugira ngo hatangire ibikorwa byo kubaka imihanda mishya.
Akarere ka Ngoma kari mu twari dukennye imihanda ya kaburimbo kuko gasanganywe umuhanda umwe rukumbi ucamo kaburimbo nayo yashaje, uyu uva ku ihuriro ry’imihanda (rond point) ukagera ku Bitaro bya Kibungo.
Kuri ubu i Ngoma hagiye kubakwa imihanda myinshi ya kaburimbo mu mushinga uhuriweho n’Akarere ka Ngoma n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA , uzubakwa na China Road and Bridge Corporation mu gihe cy’amezi icumi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Kanayoge Alex, yabwiye IGIHE ko iyi mihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero umunani n’igice izaba irimo bine bya kaburimbo isanzwe ndetse n’ibindi bine n’igice bigizwe n’iyoroheje.
Ati “Ni ibilometero umunani n’igice birimo umuhanda uzava mu ihuriro ry’imihanda ahazwi nka ‘rond point’ kugera ku bitaro. Hari n’indi mihanda ya hano mu Mujyi wa Kibungo ibilometero bine n’igice bya kaburimbo yoroheje.”
Gitifu Kanayoge yavuze ko iyi mihanda yose izajyana n’ishyirwaho ry’amatara yo ku mihanda bigafasha mu bijyanye n’umutekano hamwe no kugaragaza neza Umujyi wa Kibungo.
Ati “Bizanatanga akazi ku baturage bacu ndetse no mu isuku no kwihutisha iterambere ry’Umujyi wa Kibungo.”
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Gatatu aribwo batangiye kuyikora icyiciro cya mbere kikaba cyarabanje kubarira abaturage barenga 200 bafite ibikorwa bizagongwa n’iyi mihanda. Bizatwara arenga miliyoni 300 Frw.
Yasabye abatuye Ngoma kongera imbaraga mu kuvugurura umujyi wabo ngo kuko Leta ibegereje ibikorwa remezo bitandukanye.
Ati “Abatuye Ngoma turabasaba korohereza abakora ibarura ku mitungo izagongwa n’iyi mihanda bakirinda kujya mu bikorwa bidindiza iyubakwa ryayo. Ikindi turabasaba ko nabo bakora ibikorwa biteza imbere uyu mujyi, bihutire kuvugurura inzu zabo n’ibindi bikorwa remezo kuko Leta iby’ibanze irabikoze.”
Akarere ka Ngoma mu myaka itatu ishize kagejejwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kugahindura umujyi mu bikorwa byakagejejwemo harimo stade yatwaye arenga miliyari icyenda, hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu, umuhanda wa kaburimbo ugahuza n’Akarere ka Bugesera ndetse kuri ubu hari no kuvugururwa gare y’aka karere byose bigamije kuzamura uyu mujyi.