Burera: Abanyeshuri 60 barongererwa ubumenyi buzabafasha guhanga imirimo

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’ubumenyi ngiro y’amezi 6 atangirwa mu Ishuri rya CEPEM TVET SCHOOL riri mu Murenge wa Rugarama.

Abanyeshuri 60 barimo abakobwa 40 baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu ni bo bahugurwa, bakaba biga mu mashami atatu; Ubukerarugendo, Ubwubatsi n’Amahoteli. Muri bo. Akarere ka Burera gafitemo 26.

Iyi gahunda y’amahugurwa yatewe inkunga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (Rwanda TVET Board) binyuze mu mushinga wa Skills Development Fund (SDF).

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yasabye abari aho kumufasha gushima Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku bwa gahunda nyinshi zirimo n’iyi y’amahugurwa zigamije guhanga no gutanga imirimo cyane cyane ku rubyiruko.

Yashimye n’Ubuyobozi bwa CEPEM TVET SCHOOL ku bw’iyi gahunda, abwizeza ko Akarere kazakomeza gufatanya n’izindi nzego kuyiteza imbere kugira ngo abahiga bahavane ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo ndetse banayitange ku bandi.

Yakomoje ku myitwarire ikwiriye kuranga abanyeshuri agira ati:”Mwirinde ibiyobyabwenge, mubyirinde kuko nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’ubinywa n’ubikoresha. Ntushobora kwiga neza ngo uzigirire akamaro, unakagirire umuryango wawe n’Igihugu muri rusange wishora mu biyobyabwenge. Murasabwa kubyirinda; kandi mukangurire urubyiruko bagenzi banyu kubigendera kure”.

Yasabye ubuyobozi bwa ririya shuri kurushaho gukangurira abanyeshuri kwirinda COVID-19 bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu butumwa yagejeje kuri abo banyeshuri, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Nkundineza Aphrodice, yabasabye kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa; aha akaba yagize ati:

”Kurangwa n’imyitwarire myiza harimo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge. Umuntu wese wishora mu biyobyabwenge nta cyo yimarira, nta cyo yamarira umryango we, yewe nta n’icyo yageza ku Gihugu. Mubyirinde; kandi mwirinde n’ibindi binyuranije n’amategeko.”

Nyungura Rebecca ni umwe muri bariya banyeshuri, yiga mu Ishami ry’Amahoteli. Yagize ati:”Iyi gahunda ni nziza cyane kubera ko nyuma y’amezi atandatu gusa nzaba mfite ubumenyi butuma nihangira umurimo niteze imbere, nteze imbere umuryango wanjye; ndetse ngire n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.”

Uwimana Jeanne na we yiga mu Ishami ry’Amahoteri. Yagize ati:”Ubumenyi ni igishoro utagira icyo ukigereranya na cyo. Iyo ubufite, igisigaye ni ukububyaza umusaruro ushyira mu bikorwa ibyo wize. Ibyo ni byo nzakora ninsoza aya masomo.”

Ndayizeye Fabrice wiga Ubukerarugendo yagize ati:”Iyi gahunda ni imwe muri nyinshi Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yashyizeho zigamije guhanga imirimo, cyane cyane ku rubyiruko. Ubumenyi nzakura aha buzambera umusingi wo kwiteza imbere; kandi nizera ntashidikanya ko nzabigeraho.”

Uwase Charlotte na we yiga Ubukerarugendo. Yagize ati:”Ni byiza kugira intego mu buzima; kandi kuyigeraho ntibikomeye kubera ko dufite Ubuyobozi bwiza bwita ku byateza imbere urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange. Nzigana umwete kugira ngo ngere ku ntego nihaye.”

Sugira Patrick wiga Ubwubatsi, we yagize ati:”Kuba niga hano ni byiza cyane; ariko icyiza kurushaho ni igihe nzaba ndi gushyira mu bikorwa ibyo nize. Nimara kwiga nzakura amaboko mu mufuka nkore kubera ko nzaba mfite igishoro; aha ndavuga Ubumenyi ngiro.”

Avuga ku kuba abakobwa bashoboye gukora ibyo abahungu bakora, Iradukunda Laurence wiga Ubwubatsi yagize ati:” Cyera, abantu bumvaga ko imirimo nk’iyi y’ubwubatsi nta mugore cyangwa umukobwa wayishobora. Iyo myumvire igenda ihinduka. Umuhungu aponda Sima nanjye nkayiponda; umuhungu yurira igikwa nanjye nkacyurira ngakora.”

Iradukunda yakomeje akangurira abakobwa bagenzi be gutinyuka bakiga imyuga kubera ko uwayize atabura imirimo.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *