Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashimiye Akarere ka Kicukiro n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) bateguye imurikabikorwa rizamara iminsi itatu.
Dr Usta Kayitesi yabigarutseho uyu munsi ku wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021 mu muhango wo gutangiza imurikabikorwa (JADF Open Day) mu karere ka Kicukiro.
Imurikabikorwa ryatangiye kandi rizakomeza kuba mu gihe k’iminsi itatu hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Dr. Kayitesi avuga ko imurikabikorwa ari bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa amahitamo Igihugu cyahisemo, aho umuntu abazwa ibyo akora.
Ati: “Ndasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro kugira umuco wo kubaza. Nubwo hari COVID-19, ndashimira ko mutagamburujwe mukaba mwesheje umuhigo wo gukoresha Imurikabikorwa nkuko bikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena inshingano, imiterere n’imikorere by’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi Solange, asobanura ko ku munsi w’imurikabikorwa, abafatanyabikorwa bamurikira abaturage ibyo bakora na serivisi batanga.
Akomeza avuga ko habayeho icyorezo cya COVID-19 kandi ko mu buryo bwo kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, akarere n’abafatanyabikorwa bako bahisemo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse n’itangazamakuru.
Yagize ati: “Iri murikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa rifite intego yo guteza imbere umuco wo kugaragaza ibyo bakora, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zinoze”.
Perezida wa JADF mu karere ka Kicukiro, Dr. Kagaba Aflodis, avuga ko Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere batangiye gukora imurikabikorwa ku buryo budasanzwe.
Yagize ati: “Imurikabikorwa (JADF Open Day) yatangiye kuba ku buryo budasanzwe kubera iki cyorezo cya Covid19, niyo mpamvu twishimira ko byakunze tukaba twizeye ko tuzamurika ibikorwa bitandukanye mu minsi itatu”.
Dr Kagaba avuga ko ihuriro rizakomeza gufasha akarere mu iterambere by’umwihariko abaturage.
Avuga ko imurikabikorwa rizakomeza kuba hifashishijwe itangazamakuru risoze ku wa Gatandatu JADF yoroza inka abaturage batatu.
Bwate David, Umuyobozi wa kampani itwara ibishingwe mu ngo no mu mahoteli mu karere ka Kicukiro ‘Ubumwe Cleaning Ltd’, ahamya ko abaturage ba Kicukiro bashima serivisi bahabwa.
Anashimira ubufatanye buranga ubuyobozi bw’akarere, abafatanyabikorwa n’abaturage muri rusange.
Avuga ko bimwe mu byo bakora, bashoboye gushyiraho umurongo wa telefoni abaturage bifashisha basaba serivisi.
Ati: “Gufatanya n’akarere ni bumwe mu buryo bwo gukorana neza n’urwego. Abaturage bashima serivisi tubaha nshingiye igihe tumaze dukorana nabo. Nshimira akarere inama katugira mu gutwara ibishingwe”.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF/Joint Action Development Forum) ni urwego rushyirwaho n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n°003/03 yo kuwa 03/07/2015, akanagena inshingano, imiterere n’imikorere byaryo.
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ryashyizweho kugira ngo ryunganire ubuyobozi, binyuze mu nzego Abanyarwanda bakoreramo bashobore kugira uruhare mu iterambere ryihuse mu gihugu.
Ingingo ya 6 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, igena inzego za JADF. Igizwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere, barimo imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini, abikorera n’abari mu nzego z’imirimo ya Leta bakorera mu Karere no mu Murenge.