Mu Karere ka Kicukiro hatangiye imurikabikorwa ry’ Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere, ryateguwe mu rwego rwo kumurikira abaturage, ubuyobozi n’izindi nzego ibyo Akarere kakoze mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.
Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 rizajya riba hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba bitandukanye n’uko ryakorwaga mbere rihuriza hamwe abamurika ibikorwa byabo ndetse hakaba n’imurikagurisha. Igikorwa cyo kuritangiza na cyo cyakurikiwe n’abari hirya no hino hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Hatangizwa iri murikabikorwa uyu munsi ku wa 27 rizasozwa ku wa 29Gicurasi 2021, Umutesi Solange Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yagize ati : “Nubwo ari mu bihe bidasanzwe bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ariko twishatsemo ibisubizo, kugira ngo tubashe kugaragariza abo dushinzwe ibyo twagezeho twifashishije ikoranabuhanga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa”.
Dr. Kagaba Aphrodis Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro (JADF/Kicukiro), yagize ati: “ Iki gikorwa dusanzwe tugikora buri mwaka ari ko ubu noneho turimo kugikora mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 cyatumye bimwe mu bikorwa twajyaga twerekana ku buryo bugaragara bidashoboka bikaba bisaba ko twifashisha uburyo budasanzwe […]”.
Yasobanuye ko hateguwe ibikorwa bitandukanye bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo abafatanyabikorwa bashobore kubyerekana binyuze muri filimi mbarankuru ngufi, kumenyakanisha imurikabikorwa binyuze mu itangazamakuru ku buryo n’abagenerwabikorwa batanga ibitekerezo no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Risozwa, hazabaho kuremera bamwe mu baturage bahabwa inka 3 muri gahunda yo guteza imbere gahunda ya Girinka.
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, mu rwego rw’ubuzima harimo ibijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 haba mu bukangurambaga no kubaharatanzwe bimwe mu bikenewe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda birimo ubukarabiro bwubatswe ahahurira abantu benshi, imiti isukura intoki (Hand Sanitize).
Hatanzwe inyunganizi mu bwisungane mu kwivuza ( Mituweli), guteza imbere serivisi z’ubuzima zikegera abaturage aho hubatswe Amavuriro y’ingoboka 2 (Postes de Santé) afite agaciro ka miliyoni 70, hongerewe umubare w’ingo mbonezamikurire n’ibindi.
Mu birebana no kurwanya ubukene, hari abafatanyabikorwa batanze imashini zidoda n’ibindi bikoresho kugira ngo abaturage biganjemo urubyiruko bajye ku isoko ry’umurimo. Hari kandi n’umufatanyabikorwa watanze inkunga y’amafaranga asaga miliyari yo gufasha imiryango 6825 yakoraga ubucuruzi buciriritse yagizweho ingaruka na COVID-19, ikongera gusubira mu mirimo yakoraga.
Imishinga y’abagore n’urubyiruko yari yarahagaze kubera ingaruka za COVID-19 yatewe inkunga ya miliyoni 10 n’ibihumbi 400. Hafashijwe amatsinda yo kwizigamira ahabwa inkunga ya 9,600,000 na koperative 40 ziterwa inkunga y’amafaranga 94,750,000. Amazu yubakiwe abatishoboye batagiraga amacumbi mu Murenge wa Masaka, hatangwa n’ibigega 40 byo kuyashyiraho kugira ngo babone amazi.
Hari n’ibikorwa byakozwe n’Akarere ka Kicukiro birimo ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri n’amasoko aciriritse. Abaturage na bo bagize uruhare mu kurimbisha umujyi, kwikorera imihanda, kuremerana…
Dr Kaitesi Usta Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yashimye iyi gahunda yo kumurika ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati: “… ndabashimira ko nubwo hari COVID-19 mutagamburujwe, ubundi akamenyero kica kurusha ibindi; iyo duhitamo kumenyera ko uburyo bwo kumurika ibikorwa byacu ari uko tugira imurikabikorwa tukabikora nk’imurikagurisha uko twabimenyereye, abaturage babaza ibyo mukora bari kwifata nk’aho ntabyo mwakoze kandi hari byinshi babonye”.
Yakomeje agaruka ku kamaro k’imurikabikorwa, avuga ko ari umuco wo gukorera mu mucyo, kugaragaza ibyo akarere n’abafatanyabikorwa bashoboye, bakoze, n’ibyo batagezeho hakagaragazwa n’impamvu bitagezweho.
Ati: “Ntabwo dushobora kujya kure dufite amikoro make tutabazanya uburyo dukoresha ibyo dufite, niba binagambirira kugera ku muturage nk’uko twabihisemo nk’Igihugu”.
Dr. Kaitesi Usta yagarutse no ku kamaro ka JADF, avuga ko ari amahitamo Abanyarwanda bahisemo yo kubaka Igihugu buri wese azana umusanzu we, ni igitekerezo bahisemo kandi gishimangira ubumwe bwabo.
Insanganyamatsiko y’imurikabikorwa ry’uyu mwaka iragira iti: “Abafatanyabikorwa ku ruhembe rw’iterambere ry’abaturage”.
Imurikabikorwa rifite intego yo guteza imbere umuco wo kugaragaza no kubazwa ibyo umuntu akora, gukorera mu mucyo no kwisuzuma hagamijwe kureba aho urwego rw’abafatanyabikorwa rugeze rugera ku nteg.