Gicumbi: Polisi yataye muri yombi abantu 16 bakekwaho kwiba abaturage

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu Nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bafashe abantu 16 bakekwaho ubujura mu baturage.

Abafashwe biganjemo urubyiruko rw’abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35 usibye umuntu umwe ufite imyaka 61, bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Ruyaga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani, yavuze ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’abayobozi mu Kagari ka Gacurabwenge bavugaga ko hari insoresore zibarembeje ziba.

Ati: “Abaturage ubwabo ni bo baduhaye amakuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, basabye Polisi kubafasha igafata abasore birirwa bazerera mu mudugudu bwakwira bakajya gutobora amazu biba abandi bagatega abantu mu nzira bakabashikuza ibyo bafite. Mu gufata bariya bantu 16 abayobozi mu Nzego z’ibanze ndetse n’abaturage ni bo bagendaga berekana abo bakekaho ubwo bujura.”

SP Minani yakomeje avuga ko abenshi muri ruriya rubyiruko usanga n’ubundi barigeze gufatirwa mu bikorwa by’ubujura bakajyanwa mu nkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco ariko bagaruka bagakomeza ingeso mbi z’ubujura.

Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwishora mu byaha.

Ati: “Bariya bantu bose ni urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, tubakangurira kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagashaka imirimo ibateza imbere aho kwiba bakajya gufungwa. Harimo abanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga itandukanye, tubakangurira gushaka uko bakwishyira hamwe bagakora ndetse bakanigisha bagenzi babo kugira ngo bazamurane.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gusigasira ituze ry’abaturage kandi ikabikora ibifatanyijemo n’abaturage. Asaba abatarafatirwa mu byaha kubicikaho hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza kuri bariya bantu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *