Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye impano y’imodoka z’intambara 30 yahawe na UAE

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yishimiye impano y’imodoka z’intambara 30 na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, zizayifasha mu rugamba ikomeje rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Mohamed Ben Zayed Al-Nahyane, igikomangoma cy’umwami wa UAE akaba asanzwe ari n’umugaba w’ikirenga wungirije w’ingabo z’iki gihugu,  niwe wabitangaje nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa 10 Ukwakira 2021.

Byemejwe kandi n’ibiro bya Perezida wa RDC, byatangarije ku rubuga rwa Twitter biti: “UAE yiyemeje gufasha RDC mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu burasirazuba”.

“Yaduhaye imodoka z’intambara 30”.

Ibi biro byakomeje bivuga ko UAE kandi ishaka kwifatanya na RDC mu guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, mu ngufu, ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yageneye abashoramari miliyari 1 y’amadolari ya Amerika yo gutangiza iki gikorwa.

Mu yandi makuru avugwa mu karere, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye yikomye bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu ngo basigaye bifuza ko apfa kuko ababuza ibijyanye n’amacakubiri, ruswa ndetse n’andi manyanga asubiza inyuma igihugu.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu masengesho ngarukakwezi ategurwa n’ishyaka Cndd-Fdd.

Yavuze ko kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya ubu buri mu nzira yo kwigobotora ibibazo bitandukanye yagereranyije na gereza, gusa agaragaza ko hari bamwe mu bayobozi batishimira iyi ntambwe ahubwo bakayibona nk’igamije kubabangamira.

Ati: “Abarundi rero muri iki gihe turimo turava muri ya gereza twahozemo burya hari abo bibabaza. Iyo uvuze ngo tuve mu macakubiri haba hari uyakuramo inyungu ku buryo aba yarabaye umucakara w’amacakubiri, akabona ko umugiriye nabi”.

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko hari amakuru afite agaragaza ko hari n’abasigaye bifuza ko yapfa.

Ati: “Hari ibikorwa byinshi ubuyobozi bw’Igihugu burimo burakora, iyo uvuze ngo nimurwanye ruswa hari abantu barakara. Ni ukuri, njye ndakurikirana barakubwira bati hari abantu bafitiye umujinya Umukuru w’Igihugu basigaye basenga bavuga bati ntibyaruta agapfa akatuvamo, barahari”.

Yavuze ko aba bantu atari abarwanya ubutegetsi bwe nk’uko benshi bashobora kubitekereza ko ahubwo ari bamwe mu bo bakorana.

Muri Kanama 2021 Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yatangaje ko yashenguwe n’uko inzego z’ubutabera zamunzwe na ruswa bigera aho henshi usanga abenegihugu barira utaretse abanyamahanga bafite imishinga muri iki gihugu.

Yavuze ko amarira y’Abarundi n’abanyamahanga aterwa n’uko nta butabera buri mu gihugu ageze ku rwego rudakwiye kwihanganirwa. Mu buryo busa n’ubuteruye, yagaragaje ko no mu bacamanza yabwiye ibi harimo abamurakariye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *