Rubavu: Umurambo w’umusore ufite imyaka 25 watoraguwe mu mugezi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, ku Mugezi wa Kagaro uherereye mu rugabaniro rw’Umurenge wa Nyamyumba n’uwa Rugerero hasanzwe umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yapfuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba buvuga ko bwazindukiye aho ibi byabereye, bunaganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo, ubwo umurambo w’uyu musore uzwi ku izina rya Claude wabonetse. Uyu musore yari usanzwe ari umushumba w’inka, zororerwaga mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Munanira ho mu Murenge wa Nyamyumba.

Amakuru ya IGIHE ko umushumba bari kumwe yahise atabwa muri yombi n’Irondo ry’Umudugudu wa Ruhondo, nk’uko umwe mu baturage uri aho byabereye yabitangaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent, na we yemeje aya makuru.

Aganira na kiriya gitangazamakuru, Niyomugabo Innocent yagize ati: “Inzego z’Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera”.

Iperereza ku rupfu rw’uyu musore riracyakomeje ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *