Miss Gasana Darlène witegura kurushinga ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umusore bamaze imyaka 8 bakundana

Miss Gasana Darlène wabaye Miss Congenialiy muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe.

Gasana yasezeye ku bukumi mbere yo kurushinga, ndetse amakuru avuga ko Gasana n’umusore bagiye kurushinga bamaze imyaka umunani mu munyenga w’urukundo.

Ku wa 3 Ukwakira 2021, Gasana witegura kurushinga, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano nk’uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ibirori uyu mukobwa yakorewe n’inshuti ze.

Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk’umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry’umukobwa w’intangarugero mu mibanire n’abandi (Miss Congeniality).

Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n’amakuru y’ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *