Mozambique: Umuyobozi ukomeye cyane w’inyeshyamba yishwe

Ingabo za Leta ya Mozambique zivuganye Mariano Nhongo wahoze ayoboye ishami ry’ingabo z’umutwe wa Renamo umaze igihe utavuga rumwe na Leta.

Leta y’icyo gihugu yatangaje ko Mariano Nhongo yiciwe mu ishyamba ryo mu ntara ya Sofala iri rwagati mu gihugu.

Mariano Nhongo yicanywe n’abandi bantu babiri b’ibyegera bye.

Yari yaritandukanyije na Renamo mu 2019 ubwo uwo mutwe wemeraga gusinyana amasezerano na Leta yo kurangiza intambara.

Nhongo yarabyanze avuga ko ari amayeri no kugambanira icyatumye Renamo ivuka.

Tariki 4 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi w’amahoro, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko ingabo za Leta zafashe ibirindiro bya Nhongo, amusaba kumanika amaboko.

Hari hashize iminsi inyeshyamba za Nhongo zigaba udutero shuma ku baturage.

IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *