Burundi: Abasirikare barimo Lt Col Nkurunziza baguye mu mirwano ikomeye cyane yabahuje n’abitwaje intwaro

Abasirikare babiri b’u Burundi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel, baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro yabereye mu ntara ya Muramvya ku Cyumweru.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyatangaje ko iyi mirwano yabereye i Busangana muri komine Bukeye ho mu ntara ya Muramvya.

Lt Col Nkurunziza Jean Marie na Caporal Ndayitwayeko Fidèle wari umurinzi we, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Brigade ya 110 ishinzwe gutabara aho rukomeye n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekana.

Lt Col Nkurunziza jean-Marie yari asanzwe ari Komanda wa Brigade ya 110 ishinzwe kujya gutabara aho rukomeye ikorera muri Komine Bugarama i Muramvya.

Amakuru avuga ko akimara kuraswa yahise ajyanwa ikitaraganya mu bitaro by’i Gako biherereye muri Komine Bukeye ari na ho yaguye azize ibikomere by’amasasu, mu gihe umurinzi we yaguye ku rugamba.

Hari amakuru y’iyi mirwano ataremezwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko hari n’abandi basirikare benshi ba kiriya gihugu bashobora kuba bishwe ndetse n’abashinzwe umutekano.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba kiriya gitero, gusa agace imirwano yabereyemo gahana imbibi n’ishyamba rya Kibira risanzwe ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro ikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’u Burundi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *